Mr Nice yizihije isabukuru y'imyaka 43 ashimira Abanyakenya bamuhaye icumbi

Nice Mkenda wamamaye nka Mr Nice yageneye ubutumwa abafana be ariko by’umwihariko abaturage bo muri Kenya bamubaniye neza kuva yahimukira. Yiyemeje gutura muri Kenya bitewe nuko bamwakiriye neza kandi bakamwereka urukundo. Yanditse ati:”Ndishimye kuba ntuye muri Kenya, nujuje imyaka 43 nkaba ndi mu gihugu mfitemo abavandimwe na bashiki bange. Nkunda iyo mumvuga ariko mutancira urubanza nukuri ndabashimiye ba nyakenya murankunda”.

Aug 10, 2021 - 10:25
Aug 10, 2021 - 11:28
 0
Mr Nice yizihije isabukuru y'imyaka 43 ashimira Abanyakenya bamuhaye icumbi

Mr Nice ni we wamenyekanishije Bongo Flava ya Tanzania. Yaje kwimukira muri Kenya ahita ahatura ndetse ni naho akorera ubucuruzi bw’imiziki kuko yahashinze inzu itunganya indirimbo. Yashinze ishuri ryigisha umuziki ryitwa’’ TakeU music empire”. Yigisha abahanzi bakizamuka uko bacuruza ibihangano byabo. Ikindi kandi atoza abatunganya indirimbo (Audio producers) n’abashaka kuba abanditsi beza b’indirimbo.
Mr Nice afite abana batatu, akaba yashimiye abantu bose bamuteye akanyabugabo igihe Atari mu bihe byiza. Yanditse ati:’’Isi yarahindutse, umuziki warahindutse ntukimeze nkuko twawukoraga mu myaka yacu, rero gufasha abahanzi bakizamuka kumenya uko babyaza impano zabo umusaruro nibyo binshimisha”. Mr Nice yashimiye abashoramari bamubaye hafi ubwo yari ari mu bibi. Uwahoze ayobora umujyi wa Nairobi bwana Mike Sonko ari mu bo yashimiye bamuhora hafi. Ati:’’Benshi mu bo nkorana nabo bahoze ari abafana bange ariko ubu tubanye neza kandi ibikorwa dukorana bigenda neza”.

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175