Rihanna yagaragaje uko akuriwe

Bwa mbere, Rihanna yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, ifoto igaragaza uko akuriwe.

Feb 3, 2022 - 09:59
Feb 3, 2022 - 10:03
 0
Rihanna yagaragaje uko akuriwe

Kuri uyu wa Kane, 03 Gashyantare 2022, nibwo icyamamare mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Rihanna yeruye asangiza ifoto abakunzi be igaragaza uko akuriwe.

Mu mpera z'ukwezi gushize, Mutarama 2022, yari yasangije abamukurikira ku mbunga nkoranyambaga, amafoto ari kumwe n' uwo bamaranye iminsi bakundana, A$AP Rocky. Ayo mafoto yakuyeho n' urujijo; hari abavugaga ko atwite. 

Rihanna yari yadegaje ikoti yari yambaye, yereka abafana be ko atwite. Yaje kubyemeza ko atwite inda y' umukunzi we wakadasohoka, A$AP Rocky.

Nyuma yaho atangaje ko yamaze kugura inzu azabyariramo imfura ye, yasangije abamukurikira ifoto imugaragaza inda ye.

Mu ifoto, Rihanna yazamuye umupira yari yambaye, maze ashyira inda ye yose hanze. Yagize ati;" Ifoto nyiri zina y'inda y' umwana wa Rihanna na A$AP Rocky, witegura kuvuka."

Abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram bagiye ahandikirwa ibitekerezo bavuga uko bayibonye. Abenshi muri bo bamwifurije ishya n' ihirwe.

Hari umukunzi we wa hafi, wabwiye igitangazamakuru "People" ko guhera cyera Rihanna atigeze yifuza kubyara umwana. Ariko ngo ubu arishimwe kubera ari kumwe n'uwo yihebeye, A$AP Rocky.

Rihanna w' imyaka 33, aherutse kugirwa intwari yaho akomoka ku kirwa cya Barbados. Yagizwe intwari kubera ubutwari yagaragaje muri Barbados no kuba ari umukobwa wicyitegererezo ku Isi, utunze arenga miliyali y' amadolari.

Byarangiye Rihanna yeruye, yereka abakunzi be uko akuriwe.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.