Rihanna: nyuma yo kugaragaza ko atwite, yerekanye uko umwana ari gukura munda.

Rihanna uri murukundo n'umuraperi Asap Rocky, nyuma yo kwereka abafana be ko atwite yashyize hanze amashusho ndeste namafoto yerekana uburyo umwana arigukura munda

Feb 3, 2022 - 11:01
 0
Rihanna: nyuma yo kugaragaza ko atwite, yerekanye uko umwana ari gukura munda.

uyu muhanzikazi w'imyaka 33, aheruka gutungura abafana be muminsi yashize ubwo yaberekaga ko atwite ndetse yishimiye kwakira imfura ye, sibyo gusa kuko kuri iyi tariki ya 3 Gashyantare, 2022 yashize hanze amafoto agaragaza uko umwana arigukura munda ye. ayo mafoto yayafatiye mubwogero areba kunda ye, bigaragarira amaso ko yishimiye kwakira imfura ye.

ibi yatangiye kubigaragaza ubwo harihashize igihe ntawe uzi amakuru ye, ubundi agaruka yerekana ko agiye kuba umubyeyi.

Rihanna ubwo yaganiraga nikinyamakuru dailymail, yavuzeko kuba yatwita ntago yabyitagaho yumvaga ataringombwa ariko gukundana na  Asap rocky byamuhaye igitekerezo cyo kubyara imfura ye, yakomeje avuga ati" ndigukunda mpinduka zose zirikumbaho kuva natwita nahoze nishimira kubona abagore batwite muri makapuya fenty none ninjye ugezweho" iyi fenty avuga nuruganda rwe rukora ibikoresho by"uobwiza nkamavuta, parufe ndetse ni'bindi byo kwisiga by'abagore.

abafana ba Rihanna ndetse na Asap Rocky bishimiye iyi nkuru cyane kuko aba bombi bari mubazwiho gukundana cyane ndetse baberanye kuburyo bubereye ijisho. Rihanna akaba yaranavuze ko kuya yakundana ubu aribwo urukundo rumuryoheye ndetse akumva taruvamo.

Ronald ise wa Rihanna, yigeze nogushinja kumuhohotera akiri umwana mummwaka 2019, nawe yatangaje ko yishimiye kumvako umwana we yenda kwibaruka imfura ye, ibi yabivuze ubwo yaganiraga nikinyamakuru Page six kuri telefone ari Barbadox ati" ndishimye cyane kubwiyi nkuru nziza numvishe, iri naryo nirindi terambere, Rihanna kuva akiri umwana yakundaga abana cyane nabonaga ukuntu yita kubana ba mubyarawe bikanshimisha, azavamo umubyeyi mwiza rwose kandi ndabizi na Asap Rocky nawe numugabo mwiza. 

Uwineza Assila Study in university of Rwanda, Huye campus in journalism and communication. I am journalist and writer.