Harmonize yongeye kwishongora ku bandi bahanzi

Uyu muhanzi uzwi kandi nka Konde Boy yavuze ko atazongera kuganira n'abahanzi badatunze Range Rover. Bamwe babifashe nk' ubwirasi.

Apr 5, 2023 - 12:01
Apr 5, 2023 - 15:14
 0
Harmonize yongeye kwishongora ku bandi bahanzi

Umuhanzi w' Umunyatanzania Abdul Rajab Kahali wamamaye nka Harmonize cyangwa se Konde Boy yavuze ko atanzongera kuganira n'umuhanzi wo mu karere ka Afrika y' Iburasirazuba udatunze imodoka iri mu bwoko bwa Range Rover. Ni ibintu byafashwe nk'ubwirasi.

Uyu muhanzi muhanzi w'imyaka 33 yaciye ku rukuta rwe rwa Instagram, avuga ko nta kiganiro akeneye hagati ye n' abahanzi banze kugura imodoka za Range Rovers cyangwa b' abakene kuko ngo nta gitecyerezo bakungurana hagati yabo. 

Konde Boy yakomeje avuga ko uwo muhanzi utaragura ubwo bwoko bw'iyo modoka atari no ku rwego rw' umwana we. Ngo kandi abantu bose muri Tanzania batunze amamodoka ya Range Rovers bamufatiraho icyitegererezo kuko ngo ni we wayadukanye muri icyo gihugu.

Hari abavuze ko yakoresheje icyongereza cyidafututse. Abandi bamubwira ngo ajye aganira n'abagore na bo bazifite.

Harmonize uherutse gushyira hanze amashusho y' indirimbo ye nshya " Single Again" yahishuye ko guhera ku wa 29 Mata azatangira ibitaramo bizenguruka Leta Zunze Ubumwe z'Amerika na Canada byamamaza ibihangano bye cyane cyane iyo ndirimbo ye nshya.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.