Belgique: Stromae yahagaritse ibindi bitaramo kubera impamvu zitamworoheye

Uyu muhanzi w'Umubiligi ariko ufite inkomoko mu Rwanda yatunguye abakunzi b’ibihangano bye ubwo yasohoraga itangazo rivuga ko yaharitse gukora ibyo bitaramo kugeza mu mpera ya Gicurasi muri uyu mwaka wa 2023.

Apr 5, 2023 - 10:17
Apr 19, 2023 - 21:16
 0
Belgique: Stromae yahagaritse ibindi bitaramo kubera impamvu zitamworoheye

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop, Stromae, yatangaje ko yahagaritse gahunda y'ibitaramo yateganyaga gukorera i Burayi.

 

Uyu muhanzii w'Umubiligi ariko ufite inkomoko mu Rwanda yatunguye abakunzi b’ibihangano bye ubwo yasohoraga itangazo rivuga ko yaharitse gukora ibyo bitaramo kugeza mu mpera ya Gicurasi muri uyu mwaka wa 2023.

 

Kimwe mu byo yatangaje byabimuteye nawe ubwe bitamunejeje, harimo ku kuba agiye kwibanda ku buzima bwe butamworoheye kubera uburwayi afite.

 

Yagize ati "Iyi nkuru nyibabwiranye ukwicuza kwinshi cyane n'akababaro gakomeye, ariko ngomba kuzirikana ibyo ntashoboye".

Si ubwambere yaba afashe uyu mwanzuro wo guhagarika ibitaramo kuko muri 2015 nabwo yafashe iki cyemezo ariko yisubiraho muri 2022 nyuma y’imyaka irindwi adakora ibitaramo byu mwihariko ibyo yateganyaga gukorera muri Afurika gusa aza gusobanura ko byatewe no guhangayika ndetse n’umunaniro.

 

Uyu muhanzi w'imyaka 38 asanzwe yarakuyeho amatariki atandatu yateganyaga gukoreraho ibitaramo mu byumweru bibiri bishize ndetse ntiyatanze impamvu nyirizina y'uburwayi yatumye agira ubuzima bubi.

Byari biteganyijwe ko uyu muhanzi Stromae azazenguruka mu Burayi akora ibitaramo ku ndirimbo zo mu muzingo we Multitude, yo kugeza mu mpera ya Gicurasi, yari arimo ibitaramo byo mu mijyi nka Amsterdam, London, Rome, Lyon na Berlin nkuko BBC ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Paul Van haver wamenyekanye nka Stromae yavukiye ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’Ububiligi tariki ya 12 Werurwe 1985 kuri se Pierre Rutare w'Umunyarwanda na nyina Miranda Marie van Haver w'Umubiligikazi.

 

Uyu muhanzi ukundwa n’abatari bake ku isi kubera indirimbo ze zo mu gifaransa,Zimwe mu ndirimbo zamwubakiye izina twavugamo nka, L'Enfer, cyangwa ukuzimu ugenekereje mu Kinyarwanda, Alors on danse,…

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366