Yazize kwiyita umupolisi mu gitaramo cya Megan

Umugabo yazize urukundo yakunze umuhanzikazi Megan Thee Stallion, bigatuma yiyita umupolisi kugira ngo agere aho yataramiye.

Apr 5, 2023 - 00:41
Apr 5, 2023 - 00:47
 0
Yazize kwiyita umupolisi mu gitaramo cya Megan

Igitaramo cy'umuhanzikazi w'i Houston ho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Megan Thee Stallion cyasize amateka kuko cyabereyemo ibintu bitoroshye. Cyabaye ku wa Gatanu 31 Werurwe. Ni igitaramo cyagurishirijwemo amatike arashira. Ibyo byatumye umugabo witwa Trayvone Lil Darus Stevenson yariyoberanyije yambara imyenda y' igipolisi, yinjira aho cyaberaga yigize umupolisi ku bw'amahirwe make yaje gufatwa ahita atabwa muri yombi.

Icyo gitaramo cyabaga ku wa 31 Werurwe 2023 kikaba cyari mu iserukiramuco ryiswe "The NCAA March Madness Music Festival" muri Discovery Green i Houston. Cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru maze umuhanzikazi Megan Thee Stallion arigaragaza.

Ibyo byatumye uwitwa Trayvone Lil Darus Stevenson abura uburyo yinjira ahimba uburyarya bwo kwambara imyenda ya polisi, akaba yarasaga neza n'umupolisi kugira ngo abone uko ashungera igitaramo cya Thee Stallion.

Akihagera ntibyatinze kuko igipolisi cy' i Houston cyahise kimuvumbura cyimuta muri yombi na we yiregura ko yari yabuze uburyo yinjira agahitamo kwiyoberanya yambara nk'abapolisi. Akaba yaravuye mu munyururu ku wa Mbere w'icyi Cyumweru atanze miliyoni 20 z' Amanyarwanda ($20,000).

Igitangazamakuru "Rap-Up" cyivuga ko Stevenson wafashwe yiyoberanyije afite imyaka 28, nta kosi iryo ryose yakoze, nta n' ibijyanye n' amategeko yakandagiyemo. Ngo asanzwe ari umwogoshi i Houston.

Stevenson wafashwe yinjiye mu gitaramo cya Megan Thee Stallion yigize umupolisi, ( photo; Instagram; Rap-Up)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.