Chris Brown yasabye abafana be kumwita Icyimasa mu cyimbo cy'Ihene

Umuhanzi Chris Brown yivuze imyato, asaba abakunzi be kumwita Icyimasa ( BULL).

Apr 4, 2023 - 23:26
Apr 4, 2023 - 23:38
 0
Chris Brown yasabye abafana be kumwita Icyimasa mu cyimbo cy'Ihene

Umuhanzi w' Umunyamerika, Christopher Maurice Brown wamamaye nka Chris Brown yasabye abafana be guhagarika kumwita Ihene " GOAT" bisobanurwa nk' Ikirangirire cy' ibihe byose mu kintu runaka, ahubwo bakamwita Ikimasa " BULL." Ngo kwita ihene abona bitamubereye ahubwo izina nyaryo kuri we ari ukumwita Ikimasa. Yaboneyeho umwanya wo gusobanura impamvu yabimuteye kwiyita Ikimasa.

Uyu Chris Brown w' imyaka 33, yaciye ku rukuta rwe rwa Instagram avuze ko ihene ari ikintu kiri we cyoroheje kandi we ngo arenze cyane. Ngo bamusobanura nk'Ikirangirire cy'ibihe byose bajye bavuga ko ari Ikimasa. Yagize ati;" Nge ndi ikimasa si ndi ihene. Ikimasa" BULL " bivuze; Nsa neza ( Beautiful), Simpagarikwa ( Unstoppable), Ndi umunyabigwi ukiriho ( Living Legend)."

Ibi Chris Brown abivuze nyuma yo gukora ibitaramo by' amateka ku mugabane w'Iburayi, aho ibitaramo bye byagiye bigaragaramo imbyino zidasanzwe. Hari aho yabyinishije umukobwa yicaye ku ntebe undi amubyiniraho, amuzenguruka ndetse agasa n' umwicaraho, ibyo byatumye umugabo we avuga ko bahise batandukana kuko ngo yabonye ari inkunda rubyino nkuko nyiri kumwirukana yabyitangarije ku rubuga rwa TikTok.

Chris Brown wakunzwe ndetse ugikunzwe mu njyana ya R&B, hip-hop na pop yamaze kurarika ab' i Rolling Loud muri Thailand ko azabataramira ku wa 14 Mata 2023. Ni mbere yuko azasoreza i Las Vegas mu cyo yise Lovers and Friends Festival muri Gicurasi uyu mwaka.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.