Mama wa Costa Titch arasaba ubufasha

Mama wa nyakwigendera, Costa Titch yakoresheje Instagram y'uwo muhungu we ahishura ko akeneye ubufasha bwo gusoza ibizami bizagaragaza igisubizo cy' ikishe umuhungu we, Costa.

May 23, 2023 - 17:36
May 23, 2023 - 17:57
 0
Mama wa Costa Titch arasaba ubufasha
Costa Titch na mama we, (photo; Internet)

Kuri uyu wa Kabiri, 23 Gicurasi 2023 nibwo mama wa nyakwigendera wari ikirangirire mu muziki cyane cyane mu njyana y'Amapiano, Costa Titch yasabye abaganga bari gukurikiranira hafi ibyegeranyijwe biri gukorwaho ngo bizatanga ikishe uyu muhungu gukora uko bashoboye bakabirangiza vuba, bityo hakagaragara icyamwishe, Polisi na yo ikabone uko ibikurikirana.

Uyu mama wa Costa Titch washenguwe bikomeye n'urupfu rw'umuhungu we, Costa Titch yatoboye avuga akari ku mutima.

Yagize ati;" Ikigo cy' igihugu gishinzwe ibizamini by'ubuzima (The National Health Laboratory) gishobora gufata amezi cyangwa imyaka ngo babone ibisubizo. Ibyo bisobanuye ko atari njye mubyeyi wenyine utegereje ibyo bisubizo, baradutindira. Umuhungu wange ashobora kuba yararozwe."

"Ndasaba mwe mubishinzwe muduhe ibyo bisubizo tumenye icyamwishe. Polisi kandi nta kintu yakora itabonye ibyo bisubizo byanyu."

Yasoje gutyo ashaka kugaragaza ko Polisi izakora iperereza ryimbitse nibamara kubona ibisubizo byabo.

Costa Titch wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo  na "Big Flex" yatabarutse mu ijoro ryo ku wa 11 rishyira iryo ku wa 12 Werurwe uyu mwaka aguye ku rubyiniro. Yari mu gitaramo agwa ku rubyiniro arongera yitura imbere yarwo aza guhita ashiramo umwuka.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.