Diamond Platnumz akigera muri Uganda yahishuye amabanga ye na Spice Diana

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania Diamond Platnumz yavuze ko mu ndirimbo ebyiri afitanye na Spice Diana ariko zitarajya hanze, azava muri Uganda bashyize hanze imwe mu buryo bw'amajwi n'amashusho.

Jul 13, 2023 - 10:46
 0

Ibyo byo gukorana indirimbo n'umuhanzikazi Spice Diana, Diamond Platnumz yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Gatatu ubwo yageraga ku kibuga cy' indege Entebbe i Kampala muri Uganda, aho aje mu gitaramo karundura kizaba cyiswe "The Diamond Platnumz Live in Kampala" cyateguwe na kompanyi y'abanyarwenya izwi nka "Comedy Store" cyikazaba ku wa 15 Nyakanga.

Akigera ku kibuga cy'indege Entebbe yakiriwe n'abiganjemo abanyamakuru maze bamubaza uko afata igihugu cya Uganda.

Yagize ati;" Uganda ni mu rugo. Abana bange bakomoka hano, ku bw'ibyo nishimiye kuhagaruka."

Mbibutse ko uwari umugore we, Zari Hassan banabyaranye abana babiri akomoka muri Uganda. Bivuze ko abana be bafite isano rikomeye cyane mu gihugu cya Uganda.

Bamubajije niba nta mishinga afitanye n'abahanzi bo muri Uganda, ahishura ko hari indirimbo agiye gukorana n'umuhanzikazi Spice Diana ukunzwe cyane mu ndirimbo zirimo Siri Regular.

Yakomeje agira ati;" Ndatekereza ko mbere yuko mva hano muri Uganda nzabanza gukorana indirimbo na Spice Diana. Ni ibintu twapanze igihe kirekire. Twakoze indirimbo ebyiri ariko nta n'imwe turashyira hanze. Tugomba gusoza imwe tukayishyira hanze mu buryo bw'amajwi n'amashusho."

Igitangazamakuru Pulse.ug cyanditse ko Diamond Platnumz yaherukaga gukorera muri Uganda igitaramo karahabutaka mu mwaka wa 2019. Mbere yaho, yahageze hagati ya 2014 na 2017.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.