Intandaro y’urwango hagati ya Harmonize na Diamond Platnumz

Ihangana rikomeye ku bahanzi bo muri Tanzania rigeze ku rundi rwego. Harmonize, Diamond na Ali Kiba abakeba b’ibihe byose bapfa igikundiro, ubucuruzi no kwigwizaho ubutunzi.

May 3, 2021 - 07:18
May 3, 2021 - 07:20
 1
Intandaro y’urwango hagati ya Harmonize na Diamond Platnumz

Harmonize na Diamond Platnumz, kuri ubu uwavuga ko ari ibihanga bibiri biri kurwanira mu nkono imwe, ntiyaba ari kure y’ukuri. Uguhiza ubutwari muratabarana. Mu 2019 Harmonize yaciye mu bibazo ku buryo atakekaga ko igihe kimwe azahangana na Diamond kuri Views za YouTube mu minota. Byatangiye bahangana mu magambo biza kurangira bari guhanganisha ibikorwa. Iki cyegerenyo kigufi tugiye kureba uko Harmonize yaje gukuraho agahigo kari gafitwe na Diamond Platnumz, intandaro y’amakimbirane ahora hagati yabo, ndetse n’uko Harmonize yiykuye muri WCB agategwa iminsi ko umuziki we ugeze ku iherezo, hari abifata nk’ubucuruzi ariko ni urwango rwaturutse ku makimbirane yahoze muri WCB akaza gukongezwa n’akayabo Harmonize yategetswe kwishyura ubwo yasesaga amasezerano y’imyaka 15 mu myaka ine yari amaze muri WCB ya Diamond Platnumz.

Diamond Platnumz yigeze gusuhuza Ali Kiba amuha inyuma y'intoki

Ikigezweho muri iyi minsi ni ugukuraho uduhigo umwe aba yaragezeho. Ubwo Diamond Platnumz yasohoraga amajwi ya Waah yakoranye na Koffi Olomide, mu isaha imwe iyo ndirimbo yarimaze kwumvwa cyangwa se kurebwa n’ibihumbi 100 mu isaha imwe. Bwari ubwa mbere bibayeho muri Bongo Flava ya Tanzania. Akimara gushyira kuri YouTube video ya Waah mu masaha 8 yarebwe na miliyoni imwe akuraho agahigo kari gafitwe n’umunya Nigeria Davido wari warasohoye Fem ikuzuza miliyoni imwe mu masaha 9. Mu minsi ishize Harmonize yakoranye indirimbo yitwa’’Attitude’’na Awilo longomba na H Baba. Iyo ndirimbo yaje ije gukuraho ibyagezweho na Diamond Platumz mu yo yakoranye na Koffi Olomide. Attitude mu minota 44 yari imaze kuzuza ibihumbi 100 kuri YouTube. Mwibuke ko iya Diamond na Koffi yujuje ibyo bihumbi 100 mu isaha imwe. Bivuze ko Harmonize yahaye umukoro uwahoze ari umukoresha we.

 

Nyakwigendera Perezida Magufuli yigeze kubahuza ari batatu

Harmonize akimara gushyira video ya Attitude kuri YouTube mu masaha 22 yari imaze kurebwa n’ibihumbi 933 haburaga abayireba 67 ikuzuza miliyoni mu munsi umwe. Nubwo byari gushoboka yari kuba agifite urugendo kuko Diamond iyo miliyoni yayujuje mu masaha umunani.

Iyo ndirimbo ya Harmonize bigeze ku masaha 22 aho gukomeza kwiyongera abayireba ahubwo yasubiye inyuma igera ku bihumbi 800 nyamara yaburaga gato ngo yuzuze miliyoni. Yabwiye abamufana ko ibyo bidakwiriye kubaca intege ahubwo bakomeze bayireba ntibite kuri views za YouTube.

Harmonize na Diamond Platnumz barahangana kugeza no kuba Harmonize yarakoze indirimbo yitwa’’Ushamba’’ mu mashusho yayo agashaka umugabo usa neza na Diamond Platnumz akamukoresha agaragaza ko Diamond akunda abagore yamara kuryamana nabo akabyigamba mu itangazamakuru. Uwo mugabo agaragara muri iyo ndirimbo ku munota wa 1:17’.

 

Amakimbirane hagati ya Harmonize na Diamond yaba aterwa n’iki? None kuko umuhanzi wikuye muri WCB adasoje amasezerano adashobora kujya imbizi na Diamond kandi bakiri kumwe baba barabanye neza?

Diamond Platnumz akunze kuvuga ko iyo hari ubushyamirane hagati ye na Harmonize, cyangwa se hagati ye na Ali Kiba bimucururiza.  Aba bahanzi ubwabo ntibatinya gutukana mu itangazamakuru ry’imyidagaduro kugeza no kugaragaza ko umwe aba adashoboye umuziki, kuwucuruza byamunaniye cyangwa se nta mpano afite ahubwo acuruza ibitendo. Scandals cyangwa se saga.

 

Harmonize yatangiye umuziki mu 2011. Mu 2015 nibwo yahuye na Diamond Platnumz amusinyisha muri WCB imyaka 15. Birumvikana ko iyo myaka yari kuzashira mu 2030. Nta we utwika inzu ngo ahishe umwotsi. Byatangiye Rich Mavoko asezera muri WCB yayinengaga kutubahiriza ibyo bemeranyije mu masezerano. Yavugaga ko yakoreshwaga nk’umucakara nyamara agahabwa intica ntikize mu byavuye mu byuya by’indirimbo ze. We yayivuyemo hiyambajwe urwego rushinzwe ubuhanzi muri Tanzania rwitwa BASATA. Balaza la sanaa la Tanzania.

Harmonize wageze muri WCB bwa mbere agahabwa amasezerano yagiye agirana umubano mubi na Diamond Platnumz ariko ntibijye hanze bigahama imbere muri label.

Ibya hafi ni indirimbo yitwa’’Kwangwaru’’.

Harmonize yari avuye muri Nigeria, azana beat irimo amagambo ayiha producer Lizer Classic bakunze guhimba Magic fingers.

Lizer Classic ateye icyumvirizo ya ndirimbo yumva ni ubufu ariko ayipfubuye yagira icyanga. Ni we ufata umwanzuro ku ndirimbo zisohoka muri studio ya WCB kuko ni official recording producer.

Hano yarabisobanuye. Ati:’’Harmonize yavuye muri Nigeria yamaze gufata amajwi ya Kwangwaru, jye rero numvaga idakaze, sinayikunze, naramubwiye nti urabizi Harmonize indirimbo ni nziza pe, ninyikosora iramera neza kurushaho, Harmonize yifuzaga kuyikorana n’umuhanzi wo muri Nigeria, naramubwiye yihangane tuyisubiremo, noneho ndi kuyikora Diamond yari muri office kandi iri neza hafi ya studio, yarasohotse araza arayumva, arongera aragenda, hashize umwanya bimwanga mu nda aragaruka , nabwiye Harmonize ko bosi yakunze iyo beat, Harmonize ansubiza ko azi neza Diamond nta ndirimbo nziza yasohoka ntiyifuze kuyiririmbamo’’. 

 

Lizer Classic mu gusobanura umwuka mubi wahoraga muri wcb hagati ya Harmonize na Diamond Platnumz yakomeje avuga ko Diamond yagarutse inshuro ya gatatu noneho agaruka yamaze kwandika imirongo yo kunaga muri Kwangwaru. Iyo ndirimbo yagombaga kuba iya Harmonize na Burna Boy. Ibyo byari inkuru yumvikana nabi mu matwi ya Diamond kuba hasohoka indirimbo nziza atarimo. Yabwiye Harmonize ko yareka Burna Boy ahubwo bakayikorana. Yari yamaze kwandika igitero. Amugira inama ko bazamutumira agakora indi ariko Kwangwaru ikaba iya Harmonize na Diamond. Kuva ubwo Harmonize yararakaye ndetse Diamond arabimenya. Icyakurikiye ni uko Diamond yategetse Lizer Classic gusiba ibyo yari yaririmbye hagasigara amagambo ya Harmonize gusa. Lizer Classic yasuguye umukoresha we kuko yari yavunitse cyane mu gutunganya iyo ndirimbo. Yemereye bose we yasibye lyrics nyamara yaramubeshyaga kuko ntiyari yitaye ku bibazo bafitanye we yarebaga indirimbo ukuntu izakundwa kandi koko Kwangwara yagiye hanze ica ibintu muri Tanzania, Kenya, ifata Afurika yose, Bafatanyije bayibyinnye muri Wasaf festival y’uwo mwaka. Ibyo ni bike bivugwa ku mubano mubi hagati ya Diamond na Harmonize. Kuba nta ndirimbo nziza yasohoka muri wcb Diamond atayirimo byageze aho binanira Harmonize kubyihanganira abona ko azagira iterambere Atari kumwe n’uwo mugabo wikunda akibagirwa ko n’abahanzi afasha bashobora gukora ibyiza atabirimo.

Mu ndirimbo Ushamba Harmonize arerura akavuga ko arusha kuririmba Diamond Platnumz. Ni indirimbo ahurizamo bimwe mu byacaracaye ku mbugankoranyambaga aho uwiyise se wa Diamond yari mu bukene bukabije nyamara umuhungu we abayeho nk’umwami. Muri iyo ndirimbo ntatinya kuvuga ko Simba yashaje akaba asigaranye gucuruza inkuru z’abagore baryamanye na we cyangwa se babyaranye.

Intambara yeruye hagati ya Diamond na Harmonize yatangiye ubwo batandukanaga nabi

Mu 2018 Harmonize yavuye muri WCB biba ngombwa ko bamuca amashilingi ya Tanzania miliyoni 500. Mu byukuri ntayo yari afite kandi ibyanditswe byagombaga kubahirizwa. Yiyambaje inzu eshatu yari afite arazigurisha, yiyambaza inshuti n’abagenzi yikura muri icyo kibazo. Yatangije Konde Gang nta kintu afite avuye mu myenda. Yagobotswe n’umutaliyanikazi amushoramo imitungo ariko baje gushwana nabi. Icyamuteye kuva muri WCB yabonaga hari ibitagenda neza yiyemeza kwikorana umuziki. Yishyuye za miliyoni 500 yemererwa kongera gukoresha indirimbo ze yakorewe akiri muri WCB. Nubwo Diamond Platnumz avuga ko  ashimishwa no kuba hari amakimbirane muri muzika ya Tanzania , Harmonize aracyafite ibikomere by’amashilingi yaciwe n’uwo yitaga inshuti kugeza no kuba yaragurishije imitungo ye yose agasigara iheruheru.

Indi ntandaro y’umwuka mubi hagati ya Harmonize na Diamond Platnumz ikomoka ku wahoze akundana na Harmonize witwa Jacqueline Wolper. Wolper ubwo bari mu kirori mu rugo rwa Diamond yamusabye ko yamubyarira umwana w’umuhungu. Icyo gihe Platnumz yari afite umukobwa umwe Latiffah. Jaqueline Wolper yanageze ubwo asobanurira Diamond ko yifashishije Harmonize mu rwego rwo kumubera ikiraro cyo kumugeraho atamukundaga. Ibi byariye cyane Harmonize wari waririye yarimaze aziko ari gushimisha umukunzi nyamara ari gutereta hari uzaza akarongora. Ku ngingo yo kuba umukobwa wakundanaga na Harmonize yaba inshoreke ya Diamond abakurikiranira hafi imyidagadaduro yo mu karere bahamya ko Atari inkuru. Umunyamakuru wa Classic 105 witwa Maina Kageni yigeze kuvuga ko asetswa no kubona abakobwa birukira Diamond bazi ko yabakunda. Uwo munyamakuru asobanura ukuntu umukobwa wese mwiza Diamond yifuje amugera ku buryo bworoshye ku buryo nta we ukwiriye kuvuga ko batandukanye kandi nta numwe ajya akunda ahubwo aba ashaka kuryamana nabo agakomeza urugendo.

Tugarutse kuri ya ndirimbo yateranyije Diamond na Harmonize hari uduhigo yaciye ku buryo byari intsinzi kuri abo bahanzi nubwo bayikoze batabyemeranyijeho. Kwangwaru niyo ndirimbo ya mbere yo muri East Africa yujuje miliyoni 10 mu gihe kitegeze ku kwezi. Iyo ndirimbo Harmonize yagombaga kuyikorana na Davido ariko ubwo yafataga amajwi yayo Davido ntiyarahari ngo arekodinge. Harmonize wikuye muri WCB yamugize uwo ari we, yayinengaga kumukoresha nk’umucakara inyungu zikaba nke, kuba nta ndirimbo nziza yari gusohora itarimo Diamond yari yaramaze kubimenyera. Mu myaka 15 yari afitemo yayivuyemo amaze ine, mu myaka 10 Rich Mavoko yari afite yayivuyemo amaze ibiri gusa. Diamond anengwa gusinyisha abahanzi amasezerano ababangamira atabateza imbere kandi bikavugwa ko baba bagomba kumuvunikira nk’umukoresha wabo.

Umugabo usa neza na Diamond , mu ndirimbo ushamba ya Harmonize yakoreshejwe atazi umukino arimo.

Ni umugabo usa neza na Diamond, mu kwerekana urwango rur hagati ya Harmonize na Platnumz, yagerageje gushaka umugabo usa neza na Diamond maze yerekana imico ye yo gukunda abakobwa akabatamaza mu itangazamakuru. Uwo mugabo aganira n’itangazamakuru yasobanuye ko yishimiye amashilingi yahembwe ariko ntiyari aziko ari kwigana  Diamond ku buryo yarahiye kutazongera kugaragara mu ndirimbo. Harmonize abajijwe impamvu yakoresheje uwo mugabo yasobanuye ko nta kidasanzwe kibirimo kandi abantu badakwiriye kubikomeza ahubwo bagomba gukomeza kureba iyo ndirimbo’’Ushamba’’

Diamond yigeze gutumira Harmonize na Ali Kiba muri wcb festival baramunanira

Yari yamaze kwemerera itangazamakuru ko wcb festival izaba irimo Ali Kiba na Harmonize. Nyamara yari yirengagije urwango bamwanga. Harmonize ntiyamushubije ko azaboneka, naho Ali Kiba we yaramwandikiye amubwira ko atagomba kumuzanaha imikino y’abana bo mu mashuri abanza. Aho umwana yiba undi ikereyo yarangiza akamufasha kuyishaka. Yavugaga ko Diamond yahemukiye Ali Kiba ku buryo atifuza kumubona mu maso ye. Itangazamakuru ribajije impamvu Harmonize na Ali Kiba batazaboneka yasobanuye ko buri wese afite impamvu ze kandi Festival ntacyayibuza kuba. Bitewe nuko abo bahanzi babiri bari kumuzanira abafana benshi Diamond Platnumz mu kwirinda guta ibaba, yahise abasimbuza Tiwa Savage na Wiz Kid. Diamond atekereza ko akayabo yamuciye amusohokera mu nzu yakibagiwe nyamara undi ahorana inzika. Ubusanzwe Harmonize akiri muri WCB , Ali Kiba yajyaga yumva indirimbo ze zonyine kuko amufana. Kuri ubu Harmonize ari gukora ibishoboka byose mu kwemeza Diamond watekerezaga ko umuziki uzamunanira niyukura muri WCB. Yakoze indirimbo igira ibihumbi 100 mu minota 44 nyamara iya Diamond yabigize mu isaha imwe.

Harmonize uwahoze ari umukunzi we yafashe amafoto ye yambaye ubusa ayashyira ku mbugankoranyambaga. Ubu bugambanyi bivugwa ko bwari bwatewe ingufu na Rayvanny mu guharabika Harmonize. Ni ukuvuga icyasebya Harmonize cyose WCB yiteguye kugikora kandi bikarangira kigezweho. Ibyo bibazo byarasakuje kugeza nubwo Harmonize areze Rayvanny akitaba polisi. Ubwo Kajala Frida wahoze acuditse na Harmonize yafataga amafoto ya Konde Gang akayapostinga, polisi yahise ibata muri yombi we n’umukobwa we Paula Kajala, umwe wigeze kuryamana na Rayvanny bigateza ikibazo kuko ataruzuza imyaka y’ubukure. Icyo gihe urwego rushinzwe ubuhanzi muri Tanzania rwabijemo ruhosha ayo makimbirane hagati ya Rayvanny na Harmonize. Diamond abajijwe inama yabagira abo bahoze ari abahanzi be, yavuze ko bakwiriye guhanganisha ibikorwa bakava mu mikino y’abana. Kuri ubu Harmonize ari guhangana na Diamond mu gukuraho uduhigo akoresheje ibikorwa kandi uko iminsi izagenda ishira ibikorwa bizivugira. Harmonize ntajya aca ku ruhande iyo abajijwe umubano we na Diamond ahita avuga ko batabanye neza kandi batari n’inshuti. Mbere y’uko Perezida Magufuli atabaruka yari yarahurije ku meza imwe Diamond, Harmonize na Ali Kiba ubwo bari mu bikorwa byo kwamamaza abarwanshyaka ba CCM mu matora y’umukuru w’igihugu. Magufuli ubwe yivugiye ko yishimiye kubona abo bahanzi bazirana urunaka bicaranye ari intambwe nziza. Bicaranye ku bwo kumwubaha ntibabikoze ku bw’urukundo bafitanye. Uwabahuje yaratabarutse ariko bakomeje gushyamirana ku buryo biha umukoro buri wese kuba yakuraho agahigo mugenzi we yagezeho.

Diamond Platnumz abona ihangana hagati ye na Harmonize na Ali Kiba rikwiriye kandi rirushaho gutuma uruganda rw’imyidagaduro yahoo rushyuha. Nyamara Harmonize aracyafite ibikomere by’ubukene yasigiwe na WCB ubwo yamucaga miliyoni 500 z’amashilingi ya Tanzania. Harmonize na Diamond Platnum bari guhanganira kuri views za YouTube mu gihe Ali Kiba atabasha guhangana nabo kuko atajya akora indirimbo agamije kwemeza abo bahanzi ahubwo akora izishimisha abamukunda. Mu muziki wa Tanzania ubu hari kurebwa niba Harmonize yazakora indirimbo ikarebwa na miliyoni imwe mu masaha ari munsi ya 8 akaba akuyeho agahigo Diamond asigaranye dore ko ibihumbi 100 byarebye Attitude yakoranye na Awilo Lolongomba na H Baba mu minota 44 byakuyeho ibihumbi 100 byarebye Waah ya Diamond na Koffi mu bayirebye mu isaha. 

Diamond yakekaga ko Harmonize nava muri WCB urugendo rwa muzika ruzaba rugiye ku iherezo none ubu ni we mukeba asigaranye usigaye umuraza ijoro n’amanywa ashaka indirimbo yakora ikanikira iye. Muri iki cyegerenyo twagarutse ku ihangana hagati ya Harmonize na Diamond, ikiri kubatera guhanganisha views zo kuri YouTube ndetse n’uko iryo hangana ribafasha gucuruza umuziki wabo. Hari abazi ko ari amakimbirane asanzwe nyamara abo bahanzi uko ari batatu usibye kuba bahuzwa n’akazi ka Leta nkuko Magufuli yabikoze ataratabaruka, ubwabo ntibacana uwaka. Ihangana ryabaho ryose, ibigwi yageraho byose, Harmonize azirikana ko iyo hatabaho Diamond Platnumz wamwumvise akabenguka impano ye abandi bamutereranye ntiyari kuba ari Konde Gang uhigana na Simba wa none.

 

 

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175