'Si ndi umunyapolitiki wo kubeshya, Butera Knowless arusha ibigwi Marina'-Bad Rama

Umunyemari wabaye n'umuhanzi, Bad Rama yatangaje ko nta kosa yakoze mu majwi yasohotse avuga ko umuhanzikazi Butera Knowless ari ku rwego rurenze urwa Marina wamaze gusezera mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yashinze yise The Mane.

May 2, 2021 - 07:55
May 2, 2021 - 07:57
 0
'Si ndi umunyapolitiki wo kubeshya, Butera Knowless arusha ibigwi Marina'-Bad Rama

Bad Rama uri muri Amerika, yaraye agiranye ikiganiro n'itangazamakuru ry'imyidagaduro. Yasobanuye ko atari umunyapolitiki ubeshya kandi azi ukuri. We rero azakomeza ashimangire ko Butera Knowless arusha ibigwi Marina. Kandi yanasobanuye ko Kamaliza arusha ibigwi Butera Knowless ibyo bidakwiriye kugibwaho impaka. Yanagarutse kukuba ari we mushoramari washoye menshi muri muzika nyarwanda agahomba kuko atarayagarura. Ku kuba The Mane yaba yarasenyutse yasobanuye ko abagiye ari abakoze bayo nyirayo racyahari kandi abahanzi bafite impano barahari. Marina we ashobora kujyanwa mu manza kuko yasheshe amasezerano mu buryo butemewe.

Ubwo yavugaga ku majwi ya Bruce Melodie yishingora ku bahanzi Meddy na The Ben muri Werurwe 2021, Bad Rama yanavuze ko Marina atari ku rwego rumwe na Butera Knowless.

Ati “Ukuri kwanjye nk’umuntu uzi iby’uruganda rw’umuziki, kenshi twaje gusanga habaho ikibazo cyo gushyiraho ibyiciro by’abantu muri uru ruganda. Ni nk’umuntu ugereranya Marina na Knowless mba mbona akora amafuti menshi.”

“Ni abantu babiri batandukanye n’ubwo bose ari igitsinagore. Knowless arenze cyane Marina. Knowless yakoze ibintu byinshi byinshi, ku buryo kugira ngo mbikubwize ukuri aka kanya kugira ngo Marina azagere ku rwego rwa Knowless bizamusaba gukora imyaka.”

Bivugwa ko aya magambo Bad Rama yatangaje yarakaje Marina bigatuma ashimangira icyemezo cyo gusezera muri The Mane, kuko yabonye ko umuyobozi we atamushyigikiye.

Mu kiganiro ‘Ally Soudy On Air’ cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Gicurasi 2021, Bad Rama yavuze ko Marina atakabaye arakazwa no kuba yaramugereranyije na Knowless, kuko ibyo yavuze yakongera akabisubiramo.

Uyu mushoramari yavuze ko iyi itakabaye impamvu ituma Marina ava muri The Mane, kuko azi neza intego yayo n'aho ishaka kugana. Avuga ko amajwi yasohotse atari mu kiganiro n’itangazamakuru, ahubwo ko hari uwo baganiraga ari nawe wasohoye aya majwi.

Bad Rama avuga ko Marina ari umuhanzikazi ugezweho kandi uri kuvugwa, ariko ko ibihe bigaragaza ko Butera Knowless afite amateka aherekejwe n’ibikombe amazemo imyaka irenga icumi, binatuma akomeza kuba ku gasongero k’abandi bahanzikazi.

Bad Rama yazanye ubushuti mu bucuruzi birangira ahombye miliyoni zirenga 200

Yavuze ko Marina ari mu rugendo anyura mu nzira Knowless yanyuzemo. Ko atigeze ahakana ko Marina yakora ibirenze ibyo Knowless yakoze.

Bad Rama yavuze ko yagereranyije Knowless na Marina agendeye ku bikorwa n’igihe bose bamaze mu muziki.

Uyu mushoramari avuga ko adashobora na rimwe guha amapeti umuntu utayakwiye. Ati “Niyo naba ngushyigikira gute ntabwo nagushyigikira kuguha amapeti udafite. Nta n'ubwo nagushyigikira mu binyoma, uwo ntabwo ari Bad Rama nta n'ubwo azigera abaho […]

“Ntabwo nshobora gushyigikira umuntu, cyangwa se ngo muhe amapeti adafite. Cyangwa se mwake amapeti afite nyakandikire ku bw’inyungu zanjye. Ntabwo ibyo bintu bishoboka.”

Yavuze ko yakomeje kuvugana na Marina kuva amajwi yasohoka kugeza umunsi uyu muhanzikazi yasezeraga. Ashinja itangazamakuru kuba ari ryo ryagiye ryenyegezamo umuriro mu bimaze iminsi bivugwa muri The Mane.

Bad Rama azajyana Marina mu nkiko kuko yasezeye batabyumvikanye

Bad Rama yavuze ko The Mane isigayemo umuhanzi umwe ariwe Calvin Mbanda. Ntiyerura neza, gusa yumvikanisha ko hari abantu bamuciye inyuma bashaka ko The Mane ‘ihirima’. Akavuga ko yatangiye gukora iperereza, kandi ko bidatinze bizamenyekana.

Bad Rama yavuze ko mu bushabitsi yishinja ko ‘yahaye ubushuti’ abantu ariko ntibamubanira nk’uko yari abyiteze.

Butera Knowless arusha ibigwi Marina

Avuga ko yari agamije kuzamura impano ariko ‘bamwe bamuca inyuma batangira kumusenya’-Ibintu atari yiteze. Ati “Inzoka uyiha amata ikaruka amaraso.”

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175