Umuhanzi ukomeye muri East Africa yasubiye ku isuka.

Philip Yegon yatangaje ko yasubiye mu cyaro ko umuziki nta mafaranga yahabonye.

Dec 24, 2021 - 13:39
Dec 24, 2021 - 13:50
 0
Umuhanzi ukomeye muri East Africa yasubiye ku isuka.

Umuhanzi w'icyamamare muri Kenya ndetse n'ahandi ku isi Philip Yegon, yatangiye umuziki mu mwaka wa 1996 aza kwamamara cyane cyane ku ndirimbo "Emil Chepchumba" ubwo Ezekiel Kwemboi yayibyinaga mu mwaka wa 2012 amaze kwegukana umwanya wa mbere mu marushanwa yo kwiruka metero 3,000 mu mikino ya olempic yabereye mu bwongereza.

Abantu batangiye kuvuga ko iyo indirimbo igiye kwamamara cyane ikanahesha amafaranga nyiri indirimbo Philip Yegon ariko ngo si uko byagenze kubera ko Yegon yatangaje ko uretse kwamamara ntakindi umuziki wamuhaye.

Philip Yegon yasubiye mu cyaro aho yagiye gukora business no gutangira ubuzima bushya kubera ko muri music yabuzemo amafaranga. Yagize ati " umuziki wampaye kwamamara ntago ari amafaranga, niyo mpamvu nasubiye mu cyaro gutangira ubuzima bushya"

Indirimbo ye yamenyekanyeho cyane yitwa "Emil chepchumba" yavugaga ku mugore Yegon yahuye nawe ahitwa Keiyo mu mwaka wa 2004 bumva utunyoni tubiri kamwe kari hakurya akandi hakuno turi kuririmba ko twifuza kuzongera guhura hanyuma na we yifuza ko yazongera guhura n'uwo mugore.

Indirimbo yakoraga yayihaga producer agahabwa 5,000 shillings hanyuma producer we akikuriramo ama miliyoni. Akaba yabitangarije standard ibyatumye asubira mu cyaro.

Chekhov Journalist ✅