Tems yahishuye icyamukijije abashakaga kuryamana na we
Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Tems yavuze ko uburanga bwe bwari bugiye gutambamira intego ze yitabaza imyenda miremire.
Temilade Openiyi uzwi nka Tems mu muziki wo muri Nigeria, muri Afurika no muri bimwe mu bihugu byo hirya no hino ku Isi, yahishuye ko agitangira umuziki abasore ndetse n’abagabo batunganya umuziki bashakaga kuryamana na we ariko abigira umutwe wo guhisha ibice bye bibakurura, bituma abona agahenge.
Tems yagize ati:”Ngitangira umuziki, negereye bamwe mu bawutunganya umuziki (music producers) mbagezaho igitekerezo cyange ko mfite inzozi zo kugera kure mu muziki; nshaka kumenya kwandika indirimbo no kuririmba neza, nyuma nkabona bakuruwe n’uburanga bwanjye bagashaka ko twaryamana.”
“ Hari uwo negereye aranyemerera ngo twakorana ariko aho kugira ngo dufate amajwi y’indirimbo irari rikamurusha imbaraga nkabona atangiye kunyikoreshwaho, ubona ko ashaka ko turyamana.”
Tems yahishuye ko ibyo byamushyize ku gitutu akumva agiye kureka umuziki ariko yabyigiye ingamba abirokoka amahoro. Yakomeje agira ati:” Nyuma yo kubona ko uburanga bwanjye buzantambamira mu kugera ku ntumbero zanjye. Nabifatiye umwanzuro wo kwambara imyenda miremire kandi minini kugira ngo hatagira igice cyanjye cyigaragarira abo batunganya indirimbo muri studio.”
“Njye naje mu muziki mfite intego zo gukora umuziki ntabyo kwishora mu ngeso z’ubusambanyi.”
Uyu muhanzikazi Tems wakunzwe mu ndirimbo Damages, Free Mind, Higher na Crazy Tings ari mu myiteguro yo gushyira hanze umuzingo w’indirimbo (album) yise “Born in The Wild.” Biteganyijwe ko iyo alubumu izashyirwa hanze ku wa 07 Kamena 2024.
