Yamusabye kwiruka agakiza ubuzima bwe! Kendrick Lamar yongeye gushyira hanze indi ndirimbo nshya yibasira Drake

Abaraperi bo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Kendrick Lamar na Drake bigaruriye imyidagaduro yaho kubera indirimbo zisebanya 'beef' bari gushyira hanze umunsi ku wundi. Ubu Kendrick yamaze gushyira hanze indirimbo "Not Like Us" ya 4 mu minsi 5 na yo iharabika Drake.

May 5, 2024 - 11:15
May 5, 2024 - 12:20
 0
Yamusabye kwiruka agakiza ubuzima bwe! Kendrick Lamar yongeye gushyira hanze indi ndirimbo nshya yibasira Drake

Umuraperi wo muri Compton ho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ntari guha umwanya Drake wo kwitekerezaho ngo yandike indirimbo imusubiza, ahubwo nyuma y'izo yashyize hanze mu minsi 4 ishize yongeye gushyira hanze iyo yise "Not Like Us" aho ashinja Drake gusesagura ndetse akagirana ibihe byiza n'abakoroni, batabakunda na gato.

Yagize ati:"Ntibadukunda kuko mu bihe byatambutse badushyiraga ku mu nyururu, bamwe muri bo baracyatwita abacakara."

Aha arasa nukomoza kuri Drake wigeze gushinjwa n'abirabura bo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ko yanga umuco w'abirabura cyangwa se yanga abirabura muri rusange kandi ise umubyara ari we.

Yakomeje agira ati"Usesagura amafaranga  biciye mu busambanyi wirirwamo maze yashira ukiruka kuyashakira i Atlanta(...) ntusambana na bagenzi bacu ahubwo usambanya Abakoroni (abakoronije Amerika ni Abongereza birumvikana ni abazungu). Ujya usaba ubufasha (amafaranga) abarimo Future."

"Umuhanzi 2 Chainz yavuze ko uri mwiza ariko nsanga yaribeshye(...)  ubu ni bwo buhanzi, ni njye wakwinjije neza mu njyana ya rap (...) uri n'umufana wanjye. Ikindi kandi ushaka wakiza amagara."

Iyi ndirimbo "Not Like Us" ije ikurikira iyo yashyize hanze mu minsi umwe ushize yitwa "Meet The Grahams" Aho yibasira mu buryo bweruye Drake n'umuhungu we Adonis.

Yagize ati:"Muvandimwe Adonis (umuhungu wa Drake) ndakwihanganishije kuba uwo mugabo ari papa wawe. Reka mbe umunyakuri, bisaba umugabo kugira ngo umuntu abe umugabo, papa wawe rero ntazi gufata inshingano. Byari kuba byiza iyo sokuru wawe akoresha agakingirizo, ntabyare uwo so(Drake) wakubyaye."

Iyi ndirimbo yayikurikije izindi zayibanjirije zirimo "6:16 in LA", "Euphoria." Euphoria yagiye hanze ku wa 30 Mata, ni imwe mu ndirimbo za Kendrick Lamar zumviswe cyane ku rubuga rwa Spotify dore ko yumviswe inshuro zirenga miliyoni 9 mu munsi umwe gusa.

Izo zombi zaje zikurikira iya Drake yitwa "Taylor Made" na yo yibasira uwo muraperi ukomeje kumusukaho umuriro 'Kendrick Lamar.'

Abakurikiranira hafi aya makimbirane ari hagati ya Kendrick Lamar na Drake bavuga ko ari byiza kuko biri kubacururiza, kandi umwihariko bafite nuko bo bari gusebanya biciye mu bihangano. Abandi bategereje uzasoza uru rugamba. 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.