Inteko y'Umuco yahembye abahize abandi-Video

Inteko y'Umuco ku bufatanye n'Ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe ubumenyi n'umuco CNRU(Rwanda National Commision for UNESCO) bateguye amarushanwa agamije guhemba abahiga abandi mu byiciro bibiri: Abasizi n'abatahira.

Apr 3, 2021 - 11:52
Apr 4, 2021 - 11:14
 0
Inteko y'Umuco yahembye abahize abandi-Video
Inteko y'Umuco yahembye abahize abandi-Video
Inteko y'Umuco yahembye abahize abandi-Video
Inteko y'Umuco yahembye abahize abandi-Video
Inteko y'Umuco yahembye abahize abandi-Video
Inteko y'Umuco yahembye abahize abandi-Video
Inteko y'Umuco yahembye abahize abandi-Video
Inteko y'Umuco yahembye abahize abandi-Video
Inteko y'Umuco yahembye abahize abandi-Video

Mushakamba wari watanze izina ry'inka ya Rugambwa. Maniraguha Maurice Umushakamba ukora ku Isango Star akaba umwisi, (umuhimbyi w'amazina y'inka) akaba anavuga amazina y'inka (Umutahira).

Reba uko byari bimeze 

Mushakamba yabwiye TheFacts.rw ko yahize abandi ndetse agahabwa ibihembo birimo amafaranga n'igihembo (award) cyo kumanika mu kabati. 


Mu mivugo hahembwe Sabayesu Emerson yabaye uwa mbere, Nikuze Adeline yabaye uwa kabiri, na Terance Muhirwa wabaye uwa gatatu, uyu yamenyekaniye kuri radio Salus mu kiganiro kitwa Hambere mu Rwanda.


Mu cyiciro cy'Ubusizi bw'amazina y'inka hahembwe Mushakamba. Ati:''Buri wese yahawe igihembo n'amafaranga ariko jye banampaye ishusho iriho urugo rw'inteko y'abasizi''.


Urugo rw'abasizi rusobanura Nyirarumaga. Nyirarumaga Awards yateguwe hagamije gukomeza kuzirikana ubutwari bwa Nyiraruganzu Nyirarumaga watangije umuco w'ubusizi ku ngoma y'umwami Ruganzu Ndoli.


Mushakamba ati:''Ni jye mutahira wa mbere uhembwe nk'umutahira mu Rwanda kandi nzakomeza guteza imbere umuco nyarwanda mu buryo bwose bushoboka haba kuvuga amazina y'inka, kuba umutahira, gutarama ndetse ngomba gukora cyane nkaha buri wese ibyo akunda biri mu muco nyarwanda''.


Mushakamba akomeza avuga ko agiye gutangira gucukumbura umuco nyarwanda ajya mu bice by'icyaro. 
Umuhango wo guhemba abahize abandi wanyuze imbonankubone kuri Isango Star (Radio&Tv) ku ya mbere Mata 2021.

Hanahembwe ibitangazamakuru biteza imbere Umuco Nyarwanda, Isango Star yahembewe kugira Igitaramo gisigasira Umuco.

Hahembwe ibitangazamakuru biteza imbere umuco nyarwanda: RBA, Isango Star , na radio Huguka. Abitabiriye amarushanwa boherezaga link y'igihangano n'umwirondoro wa nyiri kurushanwa kuri email y'Inteko nyarwanda y'ururimi n'umuco.

Ni amarushanwa ngarukamwaka.

Amafoto: Isango Star

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175