Ikiganiro kirambuye ku buzima bw’umuhanzi Livingstone-Video

Nteziyaremye Brother uzwi nka Livingstone akora umuziki wo mu njyana ya gospel. Amaze gusohora Album ebyiri imwe yitwa “Thank You Lord” indi Album yitwa “Seconnecter” kandi ni umuhanga mu gucuranga piano. Uyu muhanzi yaganiriye na Baganizi Olivier amubaza ku ntumbero afite mu muziki wo kuramya no ghimbaza Imana.

Aug 7, 2021 - 12:44
Aug 7, 2021 - 12:50
 0
Ikiganiro kirambuye ku buzima bw’umuhanzi Livingstone-Video

Umuziki wawe uwukorera he?

 Ibikorwa byanjye mbikorera muri label yitwa Livingstone legacy Ltd nkaba ndi umukristu ubarizwa muri Zion temple. Ndi  mwalimu wa piano na guitar nkaba nkora amashusho na audio muri label Livingstone legacy Ltd.

Inganzo uyikura he?

 Yego mu rugo twese turaririmba ndetse n’ababyeyi bacu bose umwe(Papa) watuvuyemo muri genocide yakorewe abatutsi mu 1994 yari umwe mu bayobizi bitorero ry’abadiventiste b'umunsi wa karindwi nawe namwigiyeho byinshi yacurangaga Accordeon.

Umusaruro w’ibihangano byawe ni uwuhe?

Indirimbo zanjye mpereye kuri Album yambere yitwa “Thank You Lord” yafashije benshi bitewe n’amagambo arimo yo gushima Imana mu bihe byose waba ukennye, waba ubabaye, waba uri mu bibazo ko ugomba gushima Imana hakurikiraho n’injyana irimo rero yo idasanzwe muri mu muziki wa gospel  (West mixed Africa Traddition music).

Akazi kawe ka buri munsi gahurira hehe no kuririmba?

Akazi nkora kajyanye n’imiririmbire ni mu rusengero rwa ZION Temple  nkaba nanigisha piano na guitar kuri buri cyiciro cy’abantu guhera ku bana bato b'imyaka itanu kuzamura kugeza no kubakuze,byose nkabisoreza muri Studio aho nkorera amashusho n’amajwi ku bahanzi batandukanye.

Injyana ukunda ni izihe? Ni ibihe bintu wumva biranga indirimbo nziza?

njyewe nkunda injyana zose kuko nanazishobora kuzikora no kuziziririmba kereka kurapa(Rapper) naho ku bijyanye na quality cyangwa se ubwiza bw'indirimbo bivana ndetse bijyana na nyiri guhimba kongeraho ijwi ryiwe. Urusobekeranye rw'amajwi ari buze guhuza iyo njyana.

Ni iki ukunda mu buzima bwawe?

 Nkunda Piano kuyumva ivuga neza. Nkakunda kunywa Ikawa n’umuhumuro wayo.

Ubutumwa wagenera abakunzi bawe!

Ubutumwa nagenera abakunzi banjye ni ukudacika intege yaba mu buzima twese turimo bw’icyorezo ntitudohoke cyangwa se ngo twirare ngo ntabwo byose birikugenda neza ahubwo dukorane kwirinda tuve mu cyorezo vuba maze dukomeze twishimire Ibyiza Imana yaturemeye kandi dukomeza kunezerwa mu gihugu cyiza cy’umutekano Imana Yaduhaye.

 

Ubutumwa nagenera abakunda injyana yanjye cywangwa se umuziki ndi kubaha ni ukunshyigikira tukanyaga ibyo satani yatwibye akabivana muri gospel ndasaba  abakunda ibikorwa byanjye bakomeze banshyigikire ndetse namwe mukoresha itangazamakuru mukomeze kuntera inkunga nanjye sinzabatenguha naje inje rwose mu kunyaga no kugaruza ibyo satani yibye itorero ry'Imana.

Iyindirimbo yanjye “USIKATE TAAMA” mbazaniye ivuga mu kudacika intege muri ubu buzima turimo nkanjye umuhanzi mbere ya COVID-19 twari tubeshejweho no gucuranga hose ariko byose byarahagaze niyo bikozwe nta kwisanzura nka mbere ibihe byarahindutse kubera kwirinda icyorezo COVID-19 nzanye rero iyindi ndirimbo mu rurimi n’injyana mpuzamahanga kugirango twese hamwe abacitse intege mu byiciro byose maze tubashe guhuza imbaraga mu kwihanganyishanya ndetse no gukomezanya muri ibi bihe turimo bya COVID-19

Ubu ikigiye gukurikira kiri muri gahunda za label nkorana nayo ni ugutangira album ya gatatu izasohoka mu minsi iri imbere nsaba gukomeza kunshyigikira.

Reba hano indirimbo ye nshya

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175