Padiri Buhanga Jean Claude yishwe n'impanuka uwo bari kumwe ararusimbuka

Padiri Jean-Claude Buhanga wayoboraga Paruwasi ya Cyahinda muri Diyoseze ya Butare yaguye mu mpanuka y’imodoka uyu munsi,hafi y’ibiro by’Akarere ka Nyaruguru.

Aug 6, 2021 - 10:46
Aug 6, 2021 - 11:26
 0
Padiri Buhanga Jean Claude yishwe n'impanuka uwo bari kumwe ararusimbuka
Padiri Buhanga Jean Claude yishwe n'impanuka uwo bari kumwe ararusimbuka
Padiri Buhanga Jean Claude yishwe n'impanuka uwo bari kumwe ararusimbuka

Amakuru aravuga ko uyu mupadiri yabonye ikamyo y’Abashinwa mu zikora umuhanda Huye-Nyaruguru, yari ifite ibibazo tekiniki ahitamo guhagarara kugira ngo ihite ahubwo birangira ije igwira ivatiri ye ahita apfa uwo bari kumwe arakomereka. 

Iyo mpanuka yabereye ahitwa i Ndago mu Karere ka Nyaruguru, hafi y’isoko, aho abakunze kugenda muri ako karere bazi ku izina rya ‘Community Center’.

Padiri Buhanga yaturukaga i Cyahinda yerekeza i Kibeho, kandi mu modoka yari kumwe na Faratiri Thacien Niyonsaba.

Nubwo Padiri Buhanga yahise yitaba Imana,Faratiri Niyonsaba we yahise ajyanwa ku bitaro bya Munini.

Umwe mu babonye iby’iyo mpanuka yavuze ko ikamyo ijya kugwira iyo modoka yaturutse hakurya yirukanka cyane ndetse ivuza amahoni menshi, ni uko yikubita ku nkengero za kaburimbo (Bordure) z’umukono wayo, maze iragaruka igwira imodoka yarimo Padiri na Faratiri, yari mu mukono wayo.

Uyu mupadiri azwi na benshi mu banyeshuri bize mu kigo cya Christ Roi kuko yabaye umuyobozi ushinzwe imyitwarire waho. Yatabarutse yari amaze igihe ayobora Paruwasi ya Cyahinda. Atabarutse mu kwezi uwamureze Padiri Pierre Simons yatabarukiyemo umwaka ushize wa 2020. 

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175