Ku myaka 96 Umwamikazi w'u Bwongereza ELIZABETH II yatabarutse, Igikomangoma Charles yabaye Umwami.

Nyuma y'imyaka 70 ku ngoma Umwamikazi w'u Bwongereza ELIZABETH II YATABARUTSE Kuri uyu wa 8 Nzeri 2022.

Sep 9, 2022 - 06:38
Dec 20, 2022 - 20:44
 2
Ku myaka 96 Umwamikazi w'u Bwongereza  ELIZABETH II yatabarutse, Igikomangoma Charles yabaye Umwami.

Mu masaha y'umugoroba ni bwo inkuru y'inshamugongo yasesekaye mu matwi yabatuye umubumbe wose ko Umwamikazi w'u Bwongereza hamwe n'ibindi bihugu byose birenga 50 bihuriye mu muryango wa Commonwealth yatabarutse.

Radio BBC y'ibwami mu Bwongereza niyo yasomye itangazo ry'itanga ry'Umwamikazi. Ako kanya ibintu byose byahise bihinduka kuri radio BBC, bahihe bashyiraho amabara y'umweru n'umukara kandi bahita bacuranga indirimbo yubahiriza igihugu God save the queen nk'uburyo bwo kumwunamira. Ibendere ry'u Bwongereza ryururukijwe kugera muri kimwe cya kabiri mu bihugu hafi ya byose mu isi.

                                        Ese Umwamikazi yazize iki?

Umwamikazi Elizabeth II, yari amaze iminsi akomerewe cyane biturutse ku cyorezo cya COVID-19 yanduye mu kwezi kwa kabiri gusa yari yarakize, gusa  nayo iri mu byamuzahaje. Mu minsi ishize, ni bwo ingoro ya Backingam yatangaje ko Umwamikazi amerewe nabi ndetse bazana abaganga b'inzobere ngo bamwiteho ndetse kandi umuryango wose w'i bwami wari wateraniye iwe ngo umusabire.   

Umwamikazi Elizabeth II w'u Bwongereza yatangiye I  Balmoral Castle  muri Scotland.,Umwamikazi amaze gutanga ingoro ya Backingam yahise itangaza iti " ku myaka 96 Umwamikazi w'u Bwongereza Elizabeth II yatanze mu mahoro".

Umunsi Umwami cyangwa Umwamikazi w'u Bwongereza atanzeho bawita D-Day naho indi minsi ukurikira bakayita D+1 gusa ntago bajya barenga kuri D+10.  Bivuze ko Umwami cyangwa Umwamikazi bashyingurwa mbere y'iminsi icumu.

Umwami cyangwa Umwamikazi w'u Bwongereza ashyingurwa muri Westminster akaba nawe ariho azashyingurwa. Ubu umuhungu we mu kuru waranzwe Ubwami mu mwaka 1952 Charles, ubu niwe Mwami w'u Bwongereza ni nawe imihango yose uzayiyobora.

                                          Ibyaranze Umwamikazi Elizabeth II

Umwamikazi Elizabeth II, yavutse kuri tariki ya 21 Mata 1926 avukira I Burton street mu Bwongereza. Yari umukobwa w'Umwami George VI n'Umwamikazi Elizabeth. Amazina ye bwite yari  Elizabeth Alexandra Mary Windsor. Umwamikazi asize abana harimo, Umwami Charles III, Anne, Andrew n'abandi. Yari afite kandi abuzukuru harimo  abamenyekanye cyane ari bo Igikomangoma Harry  na  William.

Umwamikazi Elizabeth II, yagiraga isabukuru ebyeri mu mwaka. Iya mbere yabaga ku wa 21 Mata buri mwaka  noneho indi ikaba ku wa gatandatu wa kabiri w'ukwezi kwa gatandatu. Iyi sabukuru ya kabiri iba ku Bami n'Abamikazi bose b'u Bwongereza, bizihiza umunsi w'igihugu. Iyi sabukuru ya kabiri yabaga igamije kumushimira imyaka yose amaze ku ngoma.Iyi sabukuru yatangijwe n'Umwami George mu mwaka 1748.

                             Umwamikazi Elizabeth II azibukirwa kuki?

Umwamikazi Elizabeth II, yimye ingoma ku wa 6 Gashyantare 1953. Mu birori byakataraboneka bya mbere byari binyuze kuri televisiyo. Umwamikazi Elizabeth II yarushinganye n'umusirikare  Philip  nawe watabarutse ku ya 9 Mata 2021.

Umwamikazi Elizabeth II, azibukirwa ko ari Umwamikazi wavugaga make hafi ya ntayo, akaba Kandi nta ngingo nimwe mu isi warikumva atangaho ibitekerezo mu ruhame. Isi izibuka ko ari we Mwamikazi wayoboye igihe kirekire mu bwami bw'Abongereza.Imana imuhe iruhuko ridashira.