Umubyeyi Mukabashana Veneranda yakorewe ibirori by’isabukuru

Umubyeyi w’imyaka 70 y’amavuko witwa Mukabashana Veneranda abana be bamukoreye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko.

Dec 15, 2021 - 13:26
Dec 15, 2021 - 13:44
 0
Umubyeyi Mukabashana Veneranda yakorewe ibirori by’isabukuru

Ni umuhango wabereye mu rugo rwa mucyecuru mukabashana veneranda. Ni ibirori byari byitabiriwe n’abaturanyi, inshuti z’abana ba mukabashana veneranda ndetse na bamwe mu babanye igihe kirekire na Mukabashana Veneranda. Byabereye mu karere ka Ruhango, mu Murenge wa Kigoma, Akagari ka Nyamagamana, mu mudugudu wa Nyamagana. Abana be bari mu Rwanda baje kumushimira banamwifuriza isabukuru y'amavuko. Icyokora umukobwa we uba hanze y'u Rwanda witwa Mukandayisenga Marie Rosa na we yabashije gukurikirana uko umunsi wagenze hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni isabukuru yizihijwe ku itariki 12 Ukuboza 2021. Abana bafashe ijambo bashimira umubyi wabahaye byose ndetse batanga icyifuzo cyo kujya baterana buri mwaka bakaganira ari nako bizihiza isabukuru y'umubyeyi wabo.

Gatera jean Baptiste ari kumwe na mama we ku munsi w'isabukuru

 Kayitese Marie Claire ashyikiriza mama we impano y'uko yamubereye umubyeyi wamurutiye bose

Shumbusho Emmanuel 

Gatari Antoine atanga impano

Mukabashana Veneranda abo babanye bavuze ubwuzu n'urugwiro rumuranga mu buzima bwe bwa buri munsi

Mukabashana Veneranda arangwa n'urukundo no kudaheza buri wese uje amugana

Urungano rwe bacinye akadiho bishimira imyaka 70 Mukabashana Veneranda amaze abonye izuba

Mukabashana Veneranda yakase cake y'isabukuru y'imyaka 70

Iborori byaranzwe no kunywa ndetse no kurya kandi buri wese yatashye yishimye

Mukabashana Veneranda yararize kubera urukundo yeretswe n'abana be. Byaramushimishije biramurenga

Amafoto: Impinga media

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175