Urashaka umubano mwiza? Tangira wige ururimi rw'urukundo umukunzi wawe avuga.

Ingingo eshanu zerekana indimi z'urukundo,Abantu bakundana bagaragaza urukundo cyangwa bakabona ko bakunzwe binyuze mu magambo yemeza cyangwa ibimenyetso.

Sep 5, 2022 - 20:15
 2
Urashaka umubano mwiza?   Tangira wige ururimi rw'urukundo umukunzi wawe avuga.

Ese wowe n'umukunzi wawe ntimumeranye neza muri iyi minsi?  muri gushwana byahatonahato?ukuneye kumenya neza ururimi rw'umukunzi wawe yumva neza kugira ngo umushimishe Kandi umubano wanyu utere imbere. Indimi z'urukundo n'igitekerezo cyanditse mu gitabo cya Gary Chapman, wasobanuye ingingo eshanu zitandukanye abashakanye cyangwa abakundana bagaragaza kandi bakibonera neza ko nabo bakunzwe. Reka tubagezeho izo ngingo eshanu nuzikurikira neza wowe nuwo muri kumwe mu rukundo muzaguma akaramata.

Ingingo ya mbere abakundana bagaragaza cyangwa bakibonera ko bakunzwe ni AMAGAMBO MEZA: Abashakanye  cyangwa abakundana bimwe mu bintu bikomeza urukundo rwabo ni ukubwirana amagambo meza aryoheye amatwi urugero , ndagukunda , ndagukumbuye, urasa neza, watetse neza nayandi. Ikitonderwa Aya magambo ugomba kuyavuga witonze kandi ukayavuga mu gihe nyacyo. Niba umukunzi wawe waramenye ko akunda kumbwirwa amagambo meza ntukazuyaze kuyamumbwira  kenshyi gashoboka.

Ingingo ya kabiri abakundana bagaragaza cyangwa bakibonera urukundo rwabo bakunda ni UGUHABWA IGIHE; Iki ni ikintu gikomeye cyane kubashakanye cyangwa abari mu rukundo nkuko byagaragajwe na  Gary Chapman , guha umwanya uwo muri mu rukundo bivuze ko igihe muri kumwe utaba urangariye kuri Telefone, televisiyo nibindi byose byatuma abona ko atamwitayeho ikindi ukamutega amatwi igihe muganira , igihe kimwe mushobora nko gutemberana ahantu runaka  nko gusura inshuti abaye yabigusabye ,kujya kurebana firime , kujya guhaha nibindi byinyuranye. Niba uwo mwashakanye ururimi rw'urukundo rwe Ari uguhabwa umwanya nicyo gihe ngo ube ubizi umenye icyo gukora urukundo rwanyu rusugire rusagambe.

Ingingo ya gatatu GUTANGA IMPANO; guha umukunzi wawe impano nubundi buryo bwo kwerekana ko utekereza umuntu kandi umukunda cyane Niba rero umukunzi wawe  ururimi rw'urukundo rwe ari uguhabwa impano, ubwo utabikoze urumva byagenda gute? Muguhitamo impano jya utanga impano watekererejeho neza mbese ugahuza nibyo akunda Kandi gutanga impano ntibivuze impano zihenze nk'uko beshyi babikeka ,impano ntoya ifite icyo isobanuye iba ifite akamaro nkaka diyama. Umukunzi wawe jya ukunda kumuha impano cyane nko ku minsi mikuri akunda kwizihiza , kwisabukuru ye, ku ntangiriro z'umwaka no kiyindi minsi. 

Ingingo ya Kane ; GUKORERA UTUNTU TWOROHEJE UMUKUNZI WAWE; iyi nayo ninzira ya Kane Gray yagaragaje mu gitabo cye ko gukorera umuntu mukundana cyangwa mwashakanye uduserivise tworoheje bimwereka ko umwitayeho ko Kandi umukunda cyane  iyo ukunda gutegura ameza ,ukoza ibyombo, gukarabya abana kumusfata gukora nko mubusitani niba ariko kazi ke nibindi bintu bitobito. Ibi bintu kubikorera abantu bumva ururimi rw'urukundo binyuze muguhabwa uduserivise duto barabikunda cyane kuko ntibaba biyumvisha uburyo waba ubakunda utabafasha utuntu nkutwo, kuko bo baba bumva Ari utuntu tworoheje.

Ingingo ya gatanu abakundana bagaragaza cyangwa bakibonera urukundo  rwabo nabo bihebeye ni UGUKORA KUMUKUNZI WAWE; iki kigatabo kigaragaza ko gukora kuwo mwashakanye cyangwa mukundana bigaragaza amarangamutima uba umufitiye,kumufata mu biganza, gusoma uwo mwashakanye ,guhobera uwo mwashakanye cyangwa uwo mukundana nibimwe mu byingenzi mu rurimi rw'urukundo. Gukora kuri mugenzi wawe muri nko kureba firime , gusoma umukunzi wawe agiye kugenda na nyuma yaho aziye nibimwe mubinyura abakunda urwo rurimi rw'urukundo. Kandi  guhobera umukunzi wawe mutandukanye cyangwa mugihura nabyo byubaka umubano.

Izi zari ingingo eshanu Champman yagaragaje gusa sibibujije ko haba hari nizindi nyishyi cyane gusa ikiza izi ngingo zose iyo uzizi neza biba ari byiza cyangwa ukazikorera uwo muri mu rukundo.