Uburayi bwijugunye mu Kamashu nk'imbeba

Uburayi bugiye kwiturwaho n'ubutita bw'imbeho bitewe nibura rya gas ituruka mu Burusiya , none imyigaragambyo ni karahabutaka mu bihugu byinshi.

Sep 7, 2022 - 16:14
Sep 7, 2022 - 19:56
 0
Uburayi bwijugunye mu Kamashu  nk'imbeba

Kuva tariki ya 24 Gashyantare 2022 Uburusiya bwatangiza ibitero byihariye bya gisirikare kuri Ukraine ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi byarundiyeho ibihano umurundo kugihugu cy'Uburusiya ko batemerewe kugurisha ibitoro na gas ku isoko ryo mu Burayi no mu Burengerazuba bw'isi. Iri hanwa ry'Uburusiya niryo ryateye izamuka ry'ibicoro mu isi yose bikaba byaranatumye ubuzima mu isi buhenda. Ari ko cyane mu Burayi ho birakomeye kuruta ahandi mu Isi kuko bo bagiye kwiturwaho n'amasimbi y'ubutita kandi nta gas bafite yo gushyushya amazu yabo none abaturage batangiye imyigaragambyo karahabuka basaba ko Ibihugu byabo byareka kugenda mukigare cyo gushyiriraho ibihano Uburusiya kandi bari gusaba ko Ibihugu byabo byava mu muryango wo gutabarana wa NATO.

Nkubu mu gihugu cya Repubirika ya Czech abaturage bamaze iminsi Murwa mukuru Prague basaba ko leta yabo ko yava muri NATO Kandi leta yabo ikareka kwishinga ibindi bihugu mugushyiriraho ibihano Uburusiya .Abasaga ibihumbi ijana bafite ibyapa byanditseho Ati " Czech imbere"bari gushinza leta ko yagiye mukigare cyo kurundiraho ibihano agahishyi none bakaba batakibasha kubona gas yo gushyushya amazu yabo .Ibi kandi biri kuba mu gihe nta minsi ishize leta icitse inkundura yo kuyitakariza ikizere kuko itari kubasha guhangana n'ingaruka z'ubukungu zatewe nibihabo kuburusiya.

Leta ya Prague iri gutangaza ko ari Uburusiya bwihishe inyuma yimyigaragambyo. Abaturage aha kandi bari gusaba ko Czech yava muri OTAN kandi ikava no mubumwe bw'Uburayi kuko ibyo bihugu biri kuyoshya. Aho bavuga ko igihugu cyabo cyakagiye kwivuganira na Leta y'Uburusiya ikabaha gas ihendutse.

Kurundi ruhande kandi ikinyamakuru Sunday time cyatangaje ko cyaguye kunyandiko ziperereza zigaragaza ko Leta ziri gushinga igiporisi kiteguye guhangana n'imyigaragambyo ishobora kwaduka mu Burayi bitewe nibura rya gas muri iki gihe cy'ubukonje kigiye kuza basaba ko Ibihugu byabo byakuraho ibihano byafatiye Uburusiya.

Naho umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Sergeyevich Peskov yatangarije ikinyamakuru TASS cy'i Moscow mu Burusiya ko Ibihugu by'Iburayi byafashe imyanzuro y'ubugoryi yo gushyiriraho ibihano Uburusiya. Mu minsi ishize nibwo ikigo gishinzwe  gas mu Burusiya cya Gazprom cyafunze umunyobora North stream 1 ugeza gas mu burayi. Cyatangaje ko uhagariswe byagateganyo kubera imirimo yo kuwusana gusa byari biteganyijwe ko ku wa 5 ushize wari gufungurwa  ariko ntiwigeze ufungurwa ahubwo warakomeje urafungwa. Dmitry Sergeyevich Peskov yatangaje ko uyu muyoboro uzafungurwa ari uko ibibazo biri hagati y'uburusiya n'umuryango wubumwe bw'uburayi bikemutse cyangwa bagakuraho ibihano byose bafatiye Uburusiya.

Washington yahise  itangaza ko ibyo Kremlin ikoze ihagaruka gas Ari ugukoresha gas nk'intwaro y'intambara. Ni ubwambere Gasprom ihagarutse gas yoherezwa mu burayi kuko no mu gihe cy'intambara y'ubutita ntago gas yigeze ihagarara kugezwa mu burayi. Abategetsi bo mu burengerazuba bw'isi bari bazi ko bazabona gas basimbuza iyavaga mu Burusiya ariko byababereye ingume ubu bari guhumeka insigane bashaka aho bayikura ari ko ikigaragara ntaho bayikura mu gihe gito. Ubu rero icyerekezo cy'intambara yo muri Ukraine kigiye kugaragarira muri ibi bihe abanyaburayi bagiye kwinjiramo cy'ubukonje. Mugume hano natwe turakomeza kubakurikiranira amaherezo yiyi myigaragambyo yadutse mu Burayi.