Amerika igiye gukurura amatwi ibihugu by'Afurika bicuditse na Putin

Amerika igiye guhana ibihugu byose byo muri Afurika biri gukorana na Russia. Ni ibihugu 17 biherutse kwifata ubwo byasabwaga kwerekana uruhande biriho ku kibazo cya Russia na Ukraine.

Sep 4, 2022 - 08:18
Sep 4, 2022 - 08:23
 1
Amerika igiye gukurura amatwi ibihugu by'Afurika bicuditse na Putin

Ni itegeko Sena y’Amerika yise ‘Countering Malign Russian Activities in Africa Act’.

Iby’iri tegeko bitowe nta gihe kinini gishize Mikhaïl Gorbatchev bivugwa ko yatangije politiki zatumye icyahoze ari Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete zisenyuka, apfuye.

Abasoviyete bari barakoze igice cy’isi cyari gihanganye n’inyungu z’Amerika kugira ngo zigwe bityo izabo zikomeze zitere imbere cyane cyane mu bitekerezo byo gusaranganya ubukungu, abantu ntibabe ba nyamwigendaho aho buri wese agomba kurya ifi yirobeye.

Muri iki gihe ni ukuvuga nyuma y’uko Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete zisenyutse Amerika igasigara ari yo itegeka isi, ibihugu bimwe by’Afurika byakoranye n’Amerika n’u Burayi, ibindi bikorana n’u Burusiya bwa nyuma y’Intambara y’Ubutita.

Aho Abarusiya batangirije intambara kuri Ukraine muri Gashyantare, 2022, muri iki gihe  Amerika ntishaka ko ibihugu by’Afurika bihengamira ku Burusiya.

Amerika n’u Burayi zibushinja kuba gashozantambara no kutumva amahame Amerika ishaka ko agenga isi.

Amerika yamaze imyaka myinshi icungira hafi ibibera muri Amerika y’Epfo( Latino America) ariko muri iki gihe isanga igihe kigeze ngo ishyire n’imbaraga nyinshi muri Afurika yirinda ko yarangara igasanga hari ibihugu byinshi byahisemo gukorana n’u Burusiya ndetse n’u Bushinwa kubera ko byabuze ‘undi mufatanyabikorwa.’

Nyuma y’uko umushinga w’itegeko wo gukumira ijwi ry’Abarusiya muri Afurika utowe ku bwiganze, bamwe bavuga ko bidatinze hari n’ibyemezo byo guhana  ibihugu bimwe by’Afurika byagaragaje ubushake bwo gukorana bya hafi n’u Burusiya bizafatwa.

Icyakora mu rwego rwo kwirinda kurakaza Abanyafurika, mu ruzinduko Umunyamabanga wa Leta  muri Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga witwa Antony Blinken aherutsemo muri Afurika y’Epfo n’ahandi kuri uyu mugabane, yavugiye muri Kaminuza ya Pretoria ko Amerika idashaka ko hari igihugu cy’Afurika kizabona ko yaje kwivanga mu bigikorerwamo, ngo igitegeke abo kigomba gukorana nabo.

Hari nyuma y’uko mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Afurika y’Epfo witwa Naledi Pandor avuze ko ririya tegeko ryatowe na Sena y’Amerika rigamije guhana utari mu ruhande rwayo kandi ngo ibyo ntibikwiye .

Mu kibazo cya Ukraine n’u Burusiya, hari ibihugu 17 by’Afurika byifashe byanga kwamagana u Burusiya kubera ibitero bwagabye yo.

Afurika ni umugabane ufite ikintu kinini uvuze mu bukungu n’ububanyi n’amahanga bw’isi muri iki gihe.

Iyo niyo mpamvu ibihugu bikize cyangwa byiyumvamo ubukire nka Turikiya…byose bishaka kugira ijambo muri Afurika.

U Bufaransa bwo busa n’uburi kubyina buvamo nyuma yo gutakaza ijambo mu rugero runini mu bihugu nka Mali n’ahandi muri Afurika y’i Burengerazuba.

Birasaba ko ibihugu bikize byiga politiki yo kugendera ku magi mu biganiro bigirana n’ubutegetsi bw’ibihugu by’Afurika kubera ko muri iki gihe ibi bihugu bisigaye bifite abayobozi ‘baje kumenya’ icyo ubusugire bw’igihugu buvuze mu by’ukuri.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175