Inkuru ibabaje ya KALIZA waje kwiyambura ubuzima.

Kaliza umukobwa wari mwiza, akagira igikundiro muri bagenzi be,..ariko se byagenze bite kugirango nyuma y’ibyo byose afate umwanzuro mubi wo kwiyahura?

Dec 1, 2021 - 11:20
Dec 1, 2021 - 14:27
 1
Inkuru ibabaje ya  KALIZA  waje kwiyambura ubuzima.

Inkuru y'umukobwa mwiza Kaliza itangira afite imyaka 17;ari mu Bitaro aganirira maman we,muganga,n’abakobwa batatu b’inshuti ze (Chrisetella,Ernestine na Mutesi) biganaga mu mashuri  yisumbuye mu mwaka wa 5  aho  yari ahinduye  ikigo yigagaho(i Kigali) akajya kwiga I Rwamagana.Aba bakobwa bombi uko ari 4;bakundaga kugendana ndetse banasengeraga hamwe.

Uko Kaliza yaje kugirana umubano na Vincent

Kaliza akomeza abaganirira uko yaje guhura bwa mbere n’umusore mukuru witwaga Vincent wakoraga umurimo wo kogosha mu gasantere kari hafi y’ikigo,bamenyana ari kumwogosha.Kuva ubwo uwo musore amwigiraho inshuti, niwe wamwogoshaga buri uko abanyeshuri baje kwiyogoshesha,akajya amugurira amata n’amandazi,…Ni kenshi Vincent yahaga Kaliza amafaranga ngo aze kunywa amata muri canteen yo mu kigo,ariko umukobwa akabona ko ntakibi amugambiriyeho cyane ko yamubwiraga ko amukunda kandi yifuza ko bazabana asoje amashuri.Vincent  yihanangirizaga  Kaliza amubuza kuzagira uwo abwira ko bakundana kuko yashakaga ngo kuzatungura inshuti n’umuryango be umunsi azaba asoje amashuri yisumbuye(muby’ukuri Vincent yaramubeshyaga kuko yari afite abandi bakobwa ndetse harimo n’abanyeshuri bigaga hamwe na Kaliza yashukaga).

 Uko Kaliza yaje gushukwa akaryamana na Vincent

Ubwo Kaliza na  bagenzi be basozaga umwaka wa 5 bagiye mu biruhuko(holidays);Vincent yari yaramusabye ko mbere y’uko ataha azamusura muri ghetto yabagamo  akahareba ndetse ngo akanamwereka laptop yari yaraguze.Kaliza yasize abeshye  bagenzi be ko agiye gusezera umumama wo mu muryango w’iwabo wari utuye aho hafi aho i Rwamagana ahitwa i Ntsinda.Kaliza yabonanye na Vincent amujyana iwe asanga yamutekeye inyama ndetse yanamuguriye fanta gusa nyuma Vincent  amuvangiramo inzoga ya liquor  mu kirahure umubwirako aribwo biryoha ntacyo biri bumutware(mu byukuri Vincent yashakaga kumusindisha kandi Kaliza ni ubwa mbere yari asomye ku nzoga).Bamaze kurya Vincent atangira kumukorakora , ndetse ari nako amukuramo imyenda,naho Kaliza yagerageza kumubuza Vincent akamubwira ko amukunda kandi yumva ashakako baryamana.Ari Vincent ari na Kaliza;ntanumwe wigeze avuga iby’agakingirizo.Kaliza yagaruye ubwenge aryamanye na Vincent,abyuka  yambara imyenda vuba vuba asohoka yiruka,atega igare rimugeza muri gare ya Rwamagana  aho yari agiye gutegera ariko umutima ntiwari uri hamwe.

Uko Kaliza yaretse Ishuri

Hashize amezi abiri  n'igice ibyo bibaye,ari nako habura iminsi micye ngo Kaliza ajye gutangira umwaka wa 6 wisumbuye,ntiyari yarongeye kubona imihango,ndetse yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’umuntu utwite.Iwabo batangira kubona yirirwa mu buriri kandi batari babimuziho,yewe ntiyari akijyana nabo gusenga.Bafashe umwanzuro wo kumujyana kumusuzumisha nibwo umuganga yabahaye ibisubizo by’uko umwana wabo atwite.Ababyeyi ba Kaliza bagize agahinda gakomeye cyane; Bahita bakurikirana wa musore Vincent washutse  akanasambanya umwana w'umunyeshuri utaranuzuza imyaka y’ubukure. Vincent ashyikirizwa ubuyobozi;ariko Ikibabaje kinateye  agahinda nyuma y'ibyo;ni uko Kaliza yari yarandujwe na Vincent Virus itera SIDA. Ni inkuru yatumye Kaliza yiheba kurushaho ndetse ntiyanigeze abibwira ababyeyi be(yabigize ibanga).Kaliza yatekerezaga uburyo azarera umwana utazi se agatekereza uburyo ubuzima bwe bugiye kwangirika yari afite intumbero z’ahazaza heza;Akarushaho kwiheba.

Uko Kaliza yaje kwiyahura

Mu gahinda gakomeye cyane,kwiheba no Kwigunga byari bisigaye bimurangwaho;Kaliza yafashe umwanzuro wo kwiyambura ubuzima we n’umwana yari atwitwe akoresheje kunywa uruvangitirane rw’ibinini birenze ubushobozi bw’umubiri we.Maman wa Kaliza yumvise umuntu utakira mu cyumba aza yiruka kureba ibibaye,we n’umukozi wakoraga mu rugo basanga  ni umwana wabo.bihutiye kumugeza kwa muganga basanga zimwe mu nyama zo mu nda zangiritse ,icyakora umwana na nyina bari bagihumeka.Haciye iminsi ibiri ari kwa muganga na nyina amurwaje,nibwo ba bakobwa batatu biganaga b’inshuti ze(Christella,Ernestine na Mutesi)baje kumusura mu Bitaro,ndetse yari yaranatangiye koroherwa.Inshuti ze ziriwe aho zimuganiriza maze mbere y’uko basubira mu rugo nibwo yahamagaye muganga mu cyumba maze abatekerereza urugendo rw’ubuzima bwe nk'uku rwanditse  muri iyi nkuru.Nyina yumvise yigaye cyane kubw’uko atakurikiranye umwana we mu gihe yari akeneye ko amuba hafi,ndetse no mu gihe yari ari mu gahinda.Abaganga bakomeje kuvura  banaganiriza Kaliza bamuhumuriza ko atari iherezo ry'ubuzima kuba yarahuye n'ibyo bibazo byose,ndetse banasaba nyina ko yazajya amuba hafi ndetse akanamufasha gukurikirana ubuzima bw’umubyeyi n'umwana yari atwite.Igihe cyarageze Kaliza amaze koroherwa barataha.

Uko Kaliza yaje Gusubira ku ishuri

Kaliza yaje  kubyara umwana w'umukobwa, nyuma y'amezi macye asubira mu ishuri asoza umwaka wa gatandatu wisumbuye ndetse anatsindira ku manota meza. kuri ubu Kaliza afite imyaka 20 yiga mu mwaka wa mbere wa  Kaminuza Nyuma y’urugendo rutoroshye rw’ubuzima yanyuzemo.