Igitaramo giteganyijwemo umuhanzi Koffi Olomide cyasubukuwe.

Intore entertainment yateguye igitaramo kizazamo Koffi Olomide, Yasubije abantu bifuzaga ko uyu umuhanzi atazitabira iki gitaramo.

Dec 1, 2021 - 13:16
Dec 1, 2021 - 14:27
 0
Igitaramo giteganyijwemo umuhanzi Koffi Olomide cyasubukuwe.

Kuva byatangazwa ko umuhanzi Koffi Olomide azataramira I Kigali,  havutse impaka zishingiye ku kuba hari abashaka ko iki gitaramo gihagarikwa.

Bamwe bavuga ko kuba Koffi Olomide akurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu no guhohotera abakobwa adakwiye guhabwa umwanya wo kuririmbira mu Rwanda nk’igihugu kiri imbere mu kubahiriza uburenganzira bw’abagore.


Abandi bemeza ko nta gikwiye kubuza Koffi Olomide gutaramira mu Rwanda mu gihe amategeko abimwemerera.

Kuva icyo gihe Intore Entertainment yateguye iki gitaramo nta kintu bari batangaje kugeza bashyize hanze itangazo ibinyujije ku rukuta rwa instagram mu ijoro ryakeye.

Iri tangazo rivuga ko Intore Entertainment nk’ikigo gikora ibijyanye n’imyidagaduro nta bubasha bafite bwo kugira icyo bavuga ku byaha umuntu akekwaho, ko ahubwo bikwiye gukurikirana n’inzego zibishinzwe zirimo inkiko.

Intore Entertainment yemeje ko igitaramo cyatumiwemo abahanzi batandukanye harimo na Koffi Olomide kigomba kuba kandi kikazaba neza ntawe uhutajwe.

Iki gitaramo kizaba tariki 04 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena. Hazaba harimo kandi abahanzi batandukanye b’abanyarwanda harimo nka Yvan Buravan, King James, Chris Hat n'abandi.

intore entertainment yatangaje ko Koffi Olomide azitabira igitaramo