Eric Omondi yashimagijwe n'umudepite ku rugamba yatangije

Umunyarwenya mpuzamahanga, Eric Omondi yashimagijwe n'umwe mu bagize intekonshingamategeko. Ni mu gihe bagenzi be bamwamaganiye kure, ngo aba ashaka kwigaragaza.

Nov 3, 2022 - 11:58
Nov 3, 2022 - 14:11
 0
Eric Omondi yashimagijwe n'umudepite ku rugamba yatangije

Eric Omondi yashimagijwe n'umwe mu bagize intekonshingamategeko ya Kenya.


Kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Ugushyingo 2022 nibwo inkuru yasakaye hirya no hino ku isi ko Babu Owino, akaba ari umwe mu bagize intekonshingamategeko mu gace ka Kenya, Embakasi East, yagaragaye ashimagiza umunyarwenya Eric Omondi ku bw'igitekerezo cye cyuko radiyo na televiziyo zikwiye gukina umuziki w'Abanyakenya ku kigero cya 75%, imiziki y' imahanga igacurangwa ku kigero cya 25%. Ibi Bwana Owino yabimushimiye cyane nk'umuntu ushaka guteza imbere umuziki wa Kenya.


 Eric Omondi akibona ibyo byavuzwe na Owino, yagaragaje akanyamuneza ko gushyigikirwa n'umwe mu bakomeye mu gihugu. Omondi yatangaje ko ashimiye umusanzu wa Owino mu gushyigikira iterambere ry'urubyiruko. Eric yongeyeho ko urugendo rwa nyarwo rwo guteza imbere umuziki wa Kenya rukomeje.


Nyuma yuko hashize igihe kitari gito Eric ashishikariza ibitangazamakuru byo muri Kenya kwita ku muziki w'imbere mu gihugu, Omondi yabonye amahirwe yo gutaramira mu ntekonshingamateko, maze abona umwanya wo kugaragaza icyo gitekerezo. Ni igitekerezo cyakiriwe mu buryo butandukanye na bagenzi be.


Umwe mu bagize itsinda rya Sauti Sol, Bien Aime Baraza yamaganiye kure icyo gitekerezo cya Omondi. Yakomeje avuga ko ibyo Omondi yabikoze kugira ngo bamwiteho. Eric ngo ni we muntu ngo wa mbere ushaka ko abantu bita ku byo akora.
Umuhanzikazi, Nadia Mukami yavuze ko Eric yirengagije iby'igitaramo cyaririmbwemo n'abahanzi bo muri Kenya. Nadia yashimiye abaturage ba Kenya ku bwo kubashyigikira.


Omondi yavuze ko atirengagije icyo gitaramo ngo ahubwo arashaka ko abahanzi bo muri Kenya basohoka bakajya gutaramira imahanga nk'uko Abanyatanzaniya n'Abanyanigeria babikora. Icyo ashaka ngo ni iterambere ry'umuziku wa Kenya.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.