Abana ba Diamond bageze i Dar Es Salaam

Hari hashize igihe abana ba Diamond Platinumz yabyaranye na Zari Hassan batamusura. Ubu bamaze kugera i Dar Es Salaam.

Apr 22, 2023 - 12:28
Apr 22, 2023 - 12:51
 0
Abana ba Diamond bageze i Dar Es Salaam

Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, 22 Mata nibwo rurangiranwa mu muziki wa Tanzania, Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platinumz cyangwa se Simba yasangije abakoresha urubuga rwa Instagram amashusho amugaragaza we n'abana be babiri; Princess Tiffah na Prince Nillan, bishimiye kugera muri Tanzania amahoro bavuye muri Afrika y'Epfo. Ni amashusho atagaragaramo uwo bababyaranye.

Ayo mashusho yasakajwe na Simba agaragaza ko yishimiye kwakira abana be babiri; Princess Tiffah na Prince Nillan babyaranye n' umuherwekazi Zari Hassan.

Yagize ati;" Dore abana bange bageze muri Tanzania amahoro bavuye mu gihugu cy' Afrika y'Epfo."

Ni amashusho atagaragayemo uwo bababyaranye ari we Zari Hassan usigaye ubana na bo muri Afrika y'Epfo.

Bamusuye mu gihe hashize iminsi asuwe n'undi wahoze ari umugore we Tanasha Donna, akaba yaraje kumusura ari kumwe n'umwana babyaranye.

Princess Tiffah na Prince Nillan, (photo; Instagram)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.