Abahanzi bo muri Uganda bakije igitutu ibinyamakuru byo kuri Internet bicuruza indirimbo zabo bagasigara bishwe n'inzara

Umuhanzi Alexander Bagonza uzwi kandi nka A Pass yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi bo muri Uganda basaba ibitangazamakuru bikorera kuri Internet gusiba indirimbo z’abahanzi bifite, kuko bitazishyurira.

May 4, 2021 - 18:31
May 4, 2021 - 18:37
 0
Abahanzi bo muri Uganda bakije igitutu ibinyamakuru byo kuri Internet bicuruza indirimbo zabo bagasigara bishwe n'inzara

Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda, byanditse kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gicurasi 2021, ko bimwe muri byo byamaze gufata umuco wo gushyira indirimbo z’abahanzi kuri Internet bidasabye uburenganzira ba nyirubwite, kandi ko ari umuco ugenda ukura. 

Bivuga ko izi ndirimbo zishyirwa ku mbuga za Internet zitandukanye zinjiza amafaranga menshi, ariko ko umusaruro wazo utagera ku muhanzi, hirengagijwe itegeko rigena imikoreshereje y’umutungo mu by’ubwenge ryo muri Uganda.

Ni ibintu byagiye bikurura impaka muri Uganda, aho abayobozi b’ibitangazamakuru bagiye bavuga ko bashyira indirimbo z’abahanzi ku mbuga zabo mu rwego rwo kubafasha kuzimenyakanisha, ariko abahanzi bakavuga ko ari ukubanyunyuza imitsi.

A Pass ukunze kugaragaza ko ashaka gutura mu Rwanda, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko “Ibitangazamakuru bikorera kuri Internet bishyiraho indirimbo z’abahanzi ntibyishyure amafaranga umuhanzi bikwiye gukuraho izo ndirimbo zose bakimara kubona ubutumwa bwanjye.”

Nyuma yo kubona ubutumwa bwa mugenzi we, GNL Zamba yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko yigeze kuvuga iki kibazo abantu baramuseka.

Zamba yanavuze ko akimara kugaragaza iki kibazo, ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda byahise bihagarika gukina indirimbo.

A Pass siwe muhanzi wa mbere muri Uganda uzamuye ijwi asaba ko igihangano cy’umuhanzi cyamugirira akamaro, ugikoresheje akacyishurira

Uru rugamba rwo kubuza ibitangazamakuru bikorera kuri internet guhagarika gukoresha indirimbo z’abahanzi rwatangijwe n’abarimo Juliana Kanyomozi, Allan Toniks, Iryn Namubiru n’abandi bagiye bagaragaza ko batishimira uburyo indirimbo zabo zikoreshwa n’ibitangazamakuru byo kuri internet.

A Pass yasabye ibitangazamakuru bikorera Internet gusiba indirimbo z'abahanzi bifite, kuko bitabishyura

A Pass avuga ko nta nyungu umuhanzi afite mu kuba indirimbo ye iri kuri 'Website' runaka