Oswald Oswakim yavuze impamvu yanenze ‘Ni Forever’ ya The Ben

Nyuma yuko umunyamakuru wa Radio/TV10, Oswald yumvikanye mu kiganiro kizwi nka space kuri X anenga inganzo ya Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben mu ndirimbo ye ‘Ni Forever’ yavuze ko impamvu yayinenze ari uko yumvise ifite ururirimbo rubi.

Jun 16, 2024 - 16:58
Jun 16, 2024 - 17:23
 0
Oswald Oswakim yavuze impamvu yanenze ‘Ni Forever’ ya The Ben

Umunyamakuru ukwije ibigwi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, Oswald Mutuyeyezu usigaye uzwi nka Oswald Oswakim, ukorera Radio/TV 10 yahishuriye mu kiganiro Salus Relax gitambuka kuri Radio Salus ko impamvu yanenze indirimbo ‘Ni Forever’ ya The Ben ari uko yatwaye ururirimbo (melody) rwayo nabi.

Oswald ni umwe mu banyamakuru bumvikanye bavuga ko bataryohewe n’indirimbo ‘Ni Forever’ ya The Ben yagiye hanze ku wa 16 Ukuboza 2023. Yavuze ko ‘Ni Forever’ ari mbi (iri hasi ) kurusha izindi yashyize hanze mu myaka yashize.

Yagize ati:”The Ben na Meddy ni abahanzi nize muri kaminuza nkunda. Nkurikije rero ubuhanga bwa The Ben, iriya ndirimbo si nziza. Amagambo n’amashusho byayo ni byiza ariko ururirimbo rwayo (melody yayo) rujyenda umujyo umwe ntabwo igenda ngo yongere igende neza ikwinjire mu matwi neza. Ifite amanota agaruka nabi. Ntabwo amanota yayo ameze neza.”

“Turabizi ko ubwiza bw’indirimbo bugenwa na nyakumva, ubwiza bw’umukobwa bukagenwa na nyakumukunda ariko hari abahanga mu kintu runaka. Unshyize mu kanama nkemurampaka iriya ntabwo yaza imbere mu zindi The Ben yashyize hanze mu myaka yashize kuko afite izindi ndirimbo nyinshi ziryoshye kuyirusha.”

Oswald yahamije ko indirimbo nziza idatsitabwaho ari inganzo iza mu muhanzi agahanga indirimbo ifite amanota meza. Ati:“Ntabwo indirimbo nziza umuntu ayikanira cyangwa wakumva indirimbo ngo uhite uyikunda, ahubwo indirimbo nziza iba ikurikirana neza, amanota wumva yatondetswe neza. Icyatumye iriya ndirimbo ‘Ni Forever’ ikundwa nuko yashyizwe hanze mu gihe cy’ubukwe abantu bayishyigikira kubera ibyo birori, ntekereza ko iyo bitaba ibyo bihe iba itarakunzwe kubera ko ifite ururirimbo rubi(ifite amanota adakurikirana neza).”

‘Ni Forever’ ni indirimbo yagiye hanze ku wa 16 Ukuboza 2023 nyuma yuko yari yamaze gusaba no gukwa umugore we Uwicyeza Pamella yitegura gukora ubukwe ku wa Gatandatu wakurikiyeho ku wa 23 Ukuboza 2023. Mu mezi atanu imaze ishyizwe hanze imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 5 ku rubuga rwa YouTube.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.