Burna Boy ari ku mwanya wa kane! Indirimbo ya Davido ‘Champion Sound’ iri mu njyana y’Amapiano yaciye agahigo kuri Spotify
Hashingiwe ku rutonde rwashyizwe hanze n’urubuga rwa Spotify indirimbo yitwa ‘Champion Sound’ ya Davido ni yo ndirimbo iri mu njyana y’Amapiano yumviswe cyane ku rubuga rwa Spotify mu gihugu cya Nigera mu gihe kingana n’imyaka 10 itambutse.
Iyo ndirimbo ‘Champion Sound’ y’umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria Davido yayikoranye n’umuhanzi wo mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, Focalistic. Yagiye hanze iri kumwe n’izindi zagaragaye kuri alubumu ya Davido yise’Timeless’ yashyizwe hanze ku wa 31 Werurwe 2023. Ubu yamaze kuba indirimbo yumviswe cyane mu gihugu cya Nigeria kurusha izindi zose ziri mu njyana y’Amapiano ziri ku rubuga rwa Spotify.
Hashingiwe ku makuru yatanzwe n’urubuga rucuruza ndetse rukumvirwaho umuziki rwa Spotify, rwahishuye ko indirimbo ‘Champion Sound’ imaze umwaka ishyizwe hanze ari yo ndirimbo iri mu njyana y’Amapiano (ifite isoko muri Afurika y’Epfo), iyoboye izindi (yumviswe cyane) zashyizwe kuri urwo rubuga mu kinyacumi gitambutse. Byakozwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 itambutse injyana y’Amapiano itigisa Spotify.
Urutonde rw’indirimbo 10 ziri mu njyana y’Amapiano zumviswe cyane ku rubuga rwa Spotify muri Nigeria mu myaka 10 ishize
1.Champion Sound ya Davido yafatanyije na Focalistic
2.Tswala Bam ya TitoM, Yuppe, S.N.E na EeQue
3.Mnike ya Tyler ICU yafatanyije na Tumelo_za, DJ Maphorisa, Nandipha808, Ceeka RSA na Tyron Dee
4.Tswala Bam -Remix ya TitoM, Yuppe, S.N.E basubiranyemo na Burna Boy
5.Yahyuppiyah ya Uncle Waffles yafatanyije na Tony Duardo, Justin99, Pcee, Chley na EeQue.
6.Mvelo ya Daliwonga yafatanyije na Mellow&Sleazy na M.J
7.Dalie ya Kamo Mphela yafatanyije na Tyler ICU, Khalil Harrison na Baby S.O.N
8.Ke Star ya Focalistic na Virgo Deep bayisubiranyemo na Davido
9.Hamba Wena ya Boohle yafatanyije na Deep London
10.Abalele ya Kabza De Small yafatanyije na DJ Maphorisa na Ami Faku
Pulse yanditse ko umuhanzi wihebeye Amapiano wumvwa cyane kurusha abanda muri Nigeria ari Focalistic wo muri Afurika y’Epfo.
1.Focalistic
2.DJ Maphorisa
3.Tyler ICU
4.TitoM
5.Yuppe
6.Kabza De Small
7.Mellow& Sleazy
8.Tumelo_za
9.Uncle Waffles
10.Justin99
Igihugu cy’Afurika y’Epfo ni cyo kiyoboye ibindi mu byumvise cyane injyana y’Amapiano mu myaka 10 ishize dore ko ariho ikomoka
1.Afurika y’Epfo
2.Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
3.Ubwongereza
4.Nigeria
5.Ubudage
Injyana y’Amapiano ifite inkomoko mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, ariko itsinzi yayo ikomeje gutumbagizwa n’abahanzi bo muri Nigeria. Ni imwe mu njyana ziri kumvwa cyane ku rubuga rwa Spotify dore ko yumviswe inshuro zirenga miliyali 1.4 kuri urwo rubuga mu mwaka wa 2023. Iyumvwa ryayo ryarazamutse cyane hagati y’umwaka wa 2023 na 2024 ryageze ku kigero cya 181%. Umurindi wayo ukomeje kuzamuka dore ko Leta Zunze Ubumwe z’amerika iza ku mwanya wa kabiri mu ho yumviswe cyane ku Isi mu myaka 10 ishize.
Indirimbo 'Champion Sound' ya Davido na Focalistic ni yo iyoboye izindi ziri mu njyana y'Amapiano zumviswe cyane ku rubuga rwa Spotify mu gihugu cya Nigeria
