Umuraperi w’Umunyamerika Jermaine Lamarr Cole [J.Cole] ari mu Rwanda aho yaje mu bikorwa bitandukanye

Ntabwo bizwi neza igihe J.Cole yagereye mu Rwanda gusa amakuru yizewe TheFacts.rw ifite ni uko yageze mu Rwanda. Bivugwa ko uyu muraperi yaje mu bikorwa by’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2020) ryari gusorezwa mu Rwanda mu mwaka ushize, rizaba hagati ya tariki ya 16 n’iya 30 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena.

May 9, 2021 - 19:29
May 9, 2021 - 19:38
 0
Umuraperi w’Umunyamerika Jermaine Lamarr Cole [J.Cole] ari mu Rwanda aho yaje mu bikorwa bitandukanye

Ntabwo bizwi neza igihe J.Cole yagereye mu Rwanda gusa amakuru yizewe TheFacts.rw ifite ni uko yageze mu Rwanda.

Bivugwa ko uyu muraperi yaje mu bikorwa by’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2020) ryari gusorezwa mu Rwanda mu mwaka ushize, rizaba hagati ya tariki ya 16 n’iya 30 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena.

Hatangajwe ko ashobora no kuzakina mu mukino ufungura iryo rushanwa agakina mu ikipe ya Patriots BBC.

Urebye ku mbuga nkoranyambaga z’uyu muhanzi nta hantu na hamwe agaragaza ko ari mu Rwanda.

J.Cole afite imyaka 36. Yatangiye kumenyekana mu muziki mu 2007. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Lights Please, 4 Your Eyez Only, Lost Ones, Crooked Smile yafatanyije na TLC, Before I’m Gone n’izindi.

Ubusanzwe ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’utunganya indirimbo. Abarirwa umutungo wa miliyoni 60 z’amadolari.

Uyu muhanzi afite abana babiri. Mu mwaka wa 2018 yatangaje ko akunda umukino wa Basketball.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175