Bwa mbere mu mateka ya Tour du Rwanda nta munyarwanda wasoje mu bakinnyi 10 ba mbere

Kuva tariki ya 02 Gicurasi kugeza tariki ya 09 Gicurasi 2021, mu Rwanda haberaga isiganwa rizenguruka igihugu n’amagare ‘Tour du Rwanda’ ryarangiye ryegukanwe n’umunya-Espagne Rodriguez Martin ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa, mu gihe abanyarwanda ariyo nshuro ya mbere banditse amateka mabi muri iri rushanwa ribera ku butaka bwabo.

May 9, 2021 - 19:43
May 9, 2021 - 19:45
 0
Bwa mbere mu mateka ya Tour du Rwanda nta munyarwanda wasoje mu bakinnyi 10 ba mbere

Rodriguez wegukana Tour du Rwanda 2021 yakoresheje amasaha 22h49’51” akaba yakurikiwe na Piccoli James yarushije amasegonda 17.

Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite wasoje ku mwanya wa 18 arushwa iminota 15’52” niwe munyarwanda wasoje ku mwanya wa hafi mu irushanwa ry’uyu mwaka,  mu gihe Byukusenge Patrick nawe ukinira Benediction yasoje ku mwanya wa 23 arushwa iminota 37’30”.

Uyu mwaka Abanyarwanda bagaragaje urwego ruri hasi cyane, kuko ni ubwa mbere bibaye mu mateka ya Tour du Rwanda ko nta munyarwanda ugaragara mu bakinnyi 10 ba mbere b’irushanwa. Iriheruka ry’umwaka ushize, Mugisha Moise ukinira SACA utarakinnyi irushanwa ry’uyu mwaka yari yasoje ku mwanya wa kabiri asizwe n’umunya-Eritrea Tesfazion Natnael wegukanye Tour du Rwanda 2020.

Uretse gusoza irushanwa nta munyarwanda uri mu bakinnyi 10 ba mbere, nta n’umunyarwanda wigeze ugaragara mu bakinnyi 10 ba mbere mu duce 9 twakinwe muri iri rushanwa ry’uyu mwaka.

Biragoye gusobanurira umuntu ko imihanda ukiniramo umunsi ku munsi, witorezamo ijoro n’amanywa, ufite ibikoresho biri ku rwego rwiza, warangiza ntihagire umusaruro na mucye ugaragara bitanga.

Uyu musaruro mubi w’abanyarwanda muri Tour du Rwanda, uravugwaho byinshi bitandukanye, aho bivugwa ko inzego bishinzwe (MINISPORTS na FERWACY) bashobora kuba babifitemo uruhare runini, byatumye abakinnyi bigumura banga gutanga imbaraga zabo kuko nta nyungu igaragara bavanamo.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175