CHOGM: PSF irasaba abikorera kudacika intege nyuma yo kwigizwa inyuma kw'inama itegerejwe mu Rwanda

Urugaga rw'abikorera mu Rwanda rurasaba abikorera muri rusange kudacika intege nyuma yo kwigizwa inyuma kw'inama ya CHOGM yari iteganijwe kubera mu Rwanda, ahubwo bagashyira imbaraga mu kunoza ibisabwa kugirango iyi nama izasubukurwe byarangiye.

May 9, 2021 - 20:10
May 9, 2021 - 20:13
 0
CHOGM: PSF irasaba abikorera kudacika intege nyuma yo kwigizwa inyuma kw'inama itegerejwe mu Rwanda

Abasesengura iby'ubukungu bo basanga bishoboka ko CHOGM yazasubukurwa isanga hari ibindi bikorwa by'ubucuruzi byakomorewe bityo bikazaha inyungu ba nyirabyo.

Impinduka zigaragarira buri wese ugeze mu Mujyi wa Kigali yaba uhatuye cyangwa uhagenda. Ibigaragarira ku kuvugurura inzu z'ubucuruzi, kubaka imihanda mishya kandi ahantu hatandukanye, ndetse no kugeza ku kuvugurura amahoteli ategereje abo yakira nyuma y'uko ubukungu bwayo buhungabanijwe na Covid 19.

Abenshi muri aba bemeza nubwo hari gahunda isanzwe yo kurushaho kunoza isuku mu mujyi ariko kwitegura inama ya CHOGM kuri ubu yamaze gusubikwa ngo byagize uruhare.

Abasesengura ibijyanye n'ubukungu basobanura ko ubusanzwe ibihugu byakiriye inama ya CHOGM biyigiramo inyungu nyinshi ishingiye ku kuba yitabirwa n'abantu banyuranye kandi bagasiga amafranga mu gihugu bitewe n'igihe bahamara na service bahabwa nk'uko bisobanurwa na Straton Habyarimana. Uyu akaba ari umusesenguzi mu bukungu.

Nubwo inama yigijwe inyuma mu gihe kitazwi, abasesnguzi mu bukungu bavuga ko nubwo abantu bari baramaze kwitegura bihagije, ngo ntawakwiyibagiza ko hari ibikorwa byinshi bitarakomorerwa kubera icyorezo cya Covid 9 bityo ngo igihe abantu bakomeza kubahiriza amabwiriza uko bikwiye iyi nama yazasubukurwa byaramaze gufungurwa bikazana inyungu yiyongera ku yari iteganijwe mu nama yo mu kwezi kwa 6 uyu mwaka.

Umuvugizi w'urugaga rw'abikorera Theoneste Ntigengerwa asanga abikorera badakwiye gucibwa intege no kuba iyi nama yigijwe inyuma, ko ahubwo ari umukoro babonye wo gukomeza kunononsora ibikenewe mu kazi kabo kugira ngo igihe iyi nama izabera izasange biri ku murongo ukwiye.

itegaijwe ko iyi inama ya CHOGM izakira abantu bagera mu bihumbi 10 bikaba bigoye kumenya ingano y'amafranga iyi nama yakwinjiza bitewe n'uko abatanga serivisi zinyuranye zaba iza hotel, gutwara abagenzi, imyidagaduro, ubukerarugendo n'ibindi basigirwa amafranga n'abitabiriye inama.

Mu mwaka wa 2019, inama u Rwanda rwakiriye zasize zirwinjirije miliyoni 56 z'amadolari ni ukuvuga n'ubundi hafi miliyari 54 z'amanyarwanda, ikigaragaza uburemere n'inyungu by'inama mpuzamahanga igihugu cyakira.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175