Byamenyekanye ibyafashije Ethiopia kudakolonizwa

Ethiopia na Liberia ni byo bihugu rukumbi byo muri Afrika byarwanyije abakoloni kugeza babatsinze. Hari ingamba zatumye Ethiopia idakolonizwa.

Nov 6, 2022 - 18:12
Nov 6, 2022 - 18:36
 0
Byamenyekanye ibyafashije Ethiopia kudakolonizwa


Ubukoloni bwafashe indi ntera muri Afrika, mu mpera z'ikinyejana cya 19 no mu ntangiriro z'icya 20. Ethiopia na Liberia ni byo bihugu rukumbi byo muri Afrika byarwanyije abakoloni kugeza batabafatiye ubutaka. Bimwe mu byafashije Ethiopia gutsinda abakoloni ( Abataliani)ni ingabo zarwanaga ubudatuza n'ikoreshwa ry'intare. Ibyo byose byafashijwemo n' ubumwe bw' Abanya-Ethiopia ndetse n'imiterere y' icyo gihugu.


Igitangazamakuru African Hub, cyahishuye ibintu by'ingenzi byafashije igihugu cya Ethiopia gutsinda bagashaka buhake b'Abanyaburayi bari barayogoje ibindi bihugu by'Afrika. Ethiopia yari ifite abacurabwenge bakomeye mu byo gutegura intambara n'ukuntu yatsindwa. Uwo mutima wo gutsinda bawusangije ingabo ku rugamba, zibasha gutsinda umwanzi warubugarije( umukoloni).

Mbere y' ubukoloni, Ethiopia yari isanzwe itoza intare ngo zibafashe mu bwirinzi. Babonye ko abakoloni babateye, bahita bitabaza izo ntare z'inkazi zibafasha kurwanya abakoloni.


Ethiopia yifashishije kandi inzuki. Inzuki zizwiho gukora ubuki buryohera abatari bake hirya no hino ku Isi. Mbere y'umwaduko w'abakoloni muri Afrika, ubwami butandukanye bwororaga inzuki, zikabafasha mu kubona ubuki no kwirwanaho. Ethiopia yateje abakoloni inzuki, zarabirukanye bakwira imishwaro.


Icyi gihugu cya Ethiopia, cyakoresheje ibitarangwe mu kwirukana abakoloni batari boroheye ibihugu bitandukanye by'Afrika. Ibyo byose byatumye Ethiopia yihagararaho. Abanya-Ethiopia bakoresheje ingamba zose zishoboka, barinda ubusugire bw'igihugu cyabo.

Ubumwe bw'Abanya-Ethiopia n'imiterere ya Ethiopia byafashije ingabo zabo gutsinda bagashaka buhake.

Ethiopia ni igihugu giherereye mu ihembe ry' Afrika aho gihana imbibi n' igihugu cya Eritrea mu majyaruguru, Somalia mu burasirazuba na Kenya mu majyepfo.


Ubu Ethiopia ni igihugu cyiyobowe n'umugore; Madamu Sahle-Work Zewde. Minisitiri w'intebe wacyo ni Abey Ahmed.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.