Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda mu biro bye yakiriye umuyobozi wa Polisi ya Somalia
Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda IGP Dan MUNYUZA mu biro bye yakiriye Umuyobozi wa Polisi ya Somalia IGP. Maj.Gen. Abdi Hassan Mohamed mu ruzinduko ruzamara iminsi irindwi baganira ku cyarushaho guteza imbere umubano basanzwe bafitanye mu gucunga umutekano.
Nkuko tubikesha Police y'u Rwanda,
Kuri uyu wa mbere tariki 11 Nyakanga 2022, mu biganiro impande zombi zagiranye, IGP Dan Munyuza yagaragarije mugenzi we ko Polisi y'u Rwanda yiteguye kongera imbaraga mu mubano w'impande zombi.
Ibi bije mu gihe impande zombi kandi zisanzwe zarasinye amasezerano mu mwaka wa 2011 cyane cyane mu bijyanye no guhana ubumenyi. Kuva muri uwo mwaka abapolisi bakuru 11 ba Somaliya ni bo bamaze kwigira mu Rwanda amasomo atandukanye ahabwa abapolisi, harimo ba ofisiye bakuru 6 bahawe amasomo yo ku rwego rukuru, 5 bahabwa amasomo ahabwa ba ofisiye bato.
IGP Munyuza yagize ati: "Uyu ni umwanya mwiza wo kuganira tukareba n’ahandi twafatanya harimo no guhanahana amakuru hagamijwe kurwanya ibyaha mpuzamahanga, kurwanya iterabwoba nka kimwe mu bintu bihangayikishije mu gucunga umutekano haba mu gihugu cyangwa mu ruhando mpuzamahanga."
yakomeje asaba mugenzi we ko hakongerwa imikoranire cyane cyane mu bijyanye no guhanahana amakuru bagakumira ikintu cyose cyahungabanya umutekano.
Ati: "Twishimiye gusangira namwe uburyo ducungamo umutekano, Polisi y’u Rwanda izakomeza kugirana umubano na Polisi ya Somaliya hagamijwe ko ibihugu byombi bigira ituze n’umutekano."
IGP wa Somaliya, Maj Gen Abdi Hassan Mohamed, mubyo yagarutseho, yatangiye ashimira Polisi y'u Rwanda ku bufasha iha igihugu cye hagamijwe kubungabunga umutekano ndetse no kubaka amahoro arambye.
Yagize ati: "Polisi ya Somaliya yashinzwe mu mwaka wa 1943, mu mwaka 1991 inzego zitandukanye harimo na Polisi zarasenyutse, mu mwaka wa 2000 nibwo Polisi yongeye kuzahuka nyuma y’aho Somaliya yiyunze n’igihugu cya Djibouti."
ibindi yagarutseho Maj Gen Abdi Hassan Mohamed yavuze ko mu myaka 15 ishize bongereye imbaraga mu gucunga umutekano no guhangana n'umutwe w'iterabwoba wa Al-shabaab ndetse no kubaka icyizere mu baturage bahabwa servise nziza.
yagize ati: "Polisi ya Somaliya yizeye ko inkunga ihabwa na Polisi y’u Rwanda iziyongera hagamijwe ko Igihugu cya Somaliya gitekana, abaturage bakabaho nta bwoba bafite, badahohoterwa, badakorerwa ibikorwa byose bitubahirije amategeko."
Biteganyijwe ko Maj Gen Abdi azasura ahantu hatandukanye muri Polisi y’u Rwanda harimo n’amashuri.