Umugore wa mbere mu mateka y'isi yavuwe SIDA arakira
Bwa mbere mu mateka y'isi umugore yavuwe SIDA aranakira.
Muri Amerika Abashakashatsi batangaje ko ku wa kabiri tariki ya 15 Gashyantare, umurwayi wa leukemia abaye umugore wa mbere ndetse n’umuntu wa gatatu ku isi wakize virusi itera sida nyuma yo guhabwa utunyangingo ngengabuzima yatanzwe n’umuterankunga wari usanzwe afite amaraso afite ubudahangarwa bwo kurwanya virusi itera SIDA.
Iki gikorwa cyakorewe uyu umugore w'imyaka 64 y'amavuko ufite amaraso avanze, cyamuritswe mu nama ya Retrovirus and Opportunisitic Infections yabereye mu gace ka Denver. Ni cyo cya mbere kirimo guha umuntu amaraso afite ubudahangarwa, nk'uburyo bushya bushobora gutuma abantu benshi bavurwa.
Kuva yakakira amaraso afite ubudahangarwa, uyu mugore amaze amezi 14, kandi nta virusi afite, nta gukenera imiti ikomeye ya virusi izwi nka imiti igabanya ubukana.
Abavuwe babiri babanjirije uyu mugore bari abagabo. Umwe w'umuzungu, n'undi ukomaka ku mugabane wa Amerika, bakiriye ingirabuzimafatizo zikuze, zikoreshwa cyane mu guhererekanya imisokoro.
Ubu ni raporo y'umuntu wa gatatu uvuwe muri ubu buryo, kandi ni ubwa mbere havuwe umugore, nk'uko byatangajwe na Sharon Lewin, Perezida watowe n’umuryango mpuzamahanga w'abafite ubwandu bwa SIDA.