Umunyarwenya DJ Blackk Beat wo muri Nigeria ari gutuma ijyana ya Afrobeats ikundwa ku isi yose
DJ Blackk Beat akora ibintu byinshi binyuranye nko kuririmba,umuporodiyusa n'ibindi, kuri ubu ari gutuma umuziki wa Afrobeats ukundwa mu Burayi no ku isi yose
Ni ikirangirire muri muzika mu gihugu cya Nigeriya DJ Blackk Beat, amazina ye ni Onyeachom Stephen Okechukwu akaba azwi ku izina rya DJ Blackk Beat akaba ari Umuhanzi, akaba atunganya umuziki ibizwi nka producer mu ndimi z'amahanga, umwanditsi w'indirimbo, umugiraneza, na rwiyemezamirimo.
DJ Blackk ni umuyobozi mukuru wa muzika akaba yarashinze isosiyete Blackk Beat Music muri 2019 kandi yayibereye n'umuyobozi mukuru. Nyuma yo kuva muri Nijeriya yerekeza muri Turukiya mu 2010, Blackk yakomeje kwitabira ibitaramo byinshi.
Mu binyacumi bishize Blackk yagize uruhare mugutuma umuziki wa Afrobeats ucuruzwa ku rwego mpuzamahanga cyane muri Turukiya( Turkey) aho abarizwa. Yakomeje kuba umufatanyabikorwa mukuru afasha abahanzi ba Afrobeats mu bitaramo mpuzamahanga muri Turukiya no mu Burayi.
DJ Blackk yakoranye n’ibyiciro bitandukanye by'abahanzi barimo:Wande Coal, Jaywillz, Duncan Mighty, Aero Y, Berri Tiga, Portable, n'abindi benshi.
Nyuma y'imyaka 25 ari umunyamwuga mu kazi ke, Blackk yasohoye indirimbo ye yise 'Balance It Up' mu 2021 kandi yarakunzwe cyane kumbuga nkoranyamabaga.
DJ Blackk Beat
Yasohoye indirmbo zitandukanye kandi akora indirimbo zamenyekanye zirimo urutonde rw'abahanzi bakunzwe cyane kumushimira. Mu kwezi k'Ugushyingo uyu mwaka yiteguye gusohora izindi ndirimbo.
DJ Blackk yahawe igihembo kubera umwuga we mwiza mu mwaka wa 2020. Aha kandi yahawe City People Awards rikaba ari ikamba yambitswe nka 'DJ mwiza muri Diaspora. Yabonye kandi igihembo cya Cool Wealth Award mu 2021 nka DJ mwiza wa Diaspora.