"Isabukuru nziza mukunzi, uri kimwe cyose cyabaye kuri nge" Miss-Pamela

Miss UWICYEZA Pamela yateye imitoma umukunzi we akaba n'umuhanzi The Ben

Jan 9, 2023 - 13:50
Jan 9, 2023 - 23:29
 0
"Isabukuru nziza mukunzi, uri kimwe cyose cyabaye kuri nge" Miss-Pamela

Kwikubitiro miss UWICYEZA Pamela yabaye uwa mbere mu kwifuriza umukunzi we The Ben isabukuru nziza y'amavuko kuri uyu munsi tariki ya 9 Mutarama 2023.

Miss Pamela mu marangamutima menshi cyane yanditse kurukuta rwe rwa Instagram amagambo y'urukundo ayabwira umugabo we akaba n'umuhanzi nyarwanda The Ben.

Amafoto Pamela yashyize kuri Instagram 

Imitoma yuyu mwari yongeye kwibutsa nanone kuri tariki ya 9 Mutarama 2020 ku isabukuru y’amavuko yuyu mukunzi The Ben,

Icyo gihe mu mwaka 2020, uyu mukobwa yashyize ifoto y’uyu muhanzi kuri Instagram, arangije ati "Uri umunyamutima mwiza, ugira urukundo, uri uwo kwizerwa ndetse umutima wawe ni munini kukurusha. Imana ihe umugisha undi mwaka wawe."

Nubwo uyu mukobwa yakomeje gutakagiza umukunzi The Ben ku munsi w'isakuru ze, ari ko uyu musore nawe uzwiho kuriza benshi mu ndirimbo ze, nawe ntiyamwihoreye.

Hari mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 30 Mutarama 2021, The Ben yashyize hanze ifoto ari kumwe nuyu mwari UWICYEZA Pamela yamusekeje cyane maze arenzaho amagambo yo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

The Ben icyo gihe yanditse agira ati “Iyo gushimisha biba umuntu, yari kuba ari wowe. Akandi gace k’igitangaza kari karabuze nkakibonera. Isabukuru nziza".

Icyo gihe Miss UWICYEZA Pamela nawe yasubije The Ben ati"Nzaguhoza mu ntekerezo zange"

Ubundi urukundo rw'umuhanzi The Ben na miss Pamela rwatangiye kuvugwa cyane kubera amagambo yuzuye imitoma aba bombi babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga guhera mu mwaka wa 2020. The Ben na Pamela bakaba barambikanye impera y'urudashira mu mwaka ushize.

The Ben wagize isabukuru kuri uyu munsi ubundi amazina y'ababyeyi akaba ari MUGISHA Benjamin akaba yaravukiye i Kampala ku wa 9 Mutarama 1988.