Ni isaro ry'i Burayi: Hugukirwa na Lithuania yabaye amerekezo y'urubyiruko
Nubwo igihugu cya Lithuania cyiburizwamo n'ibindi bihugu rutura bituranye birimo U Burusiya, Poland, Belarus na Litvia, cyimaze kuba amerekezo ya mbere y'urubyiruko rushaka imibereho myiza. Ni igihugu cyishimiwe cyane n'abana n'abari munsi y'imyaka 30.
Urubuga rutondeka ahantu hanejeje kurusha ahandi kuri uyu mubumbe utuwe n'abarenga miliyari 8 'The World Happiness Report 2024' rwagaragaje ko Lithuania ari igihugu cyiza, gishimishije ndetse cyinogera abana n'abantu bari munsi y'imyaka 30.
Inkuru y'umuntu wavukiye mu murwa mukuru wa Lithuania, Vilnius, yasohotse mu nkuru yakozwe na 'Business Insider Africa' ahamya ko batibeshye koko icyo gihugu ke cyimeze neza, gishimisha ndetse gifata neza urubyiruko biciye mu kurwishyurira amashuri dore ko banishyurira abageze muri kaminuza.
Icyo gihugu, cyigira amacumbi ahendutse kurusha ayo mu bindi bihugu byo mu Burayi.
Akomeza avuga ko nubwo hashize imyaka 10 ataba muri Vilnius umunsi ku wundi kubera ko yajyiye i Londres mu Bwongereza mu gukurikirana umwuga we, akunda gusura kenshi Vilnius, agasanga igihugu ke cyimeze neza.
Vilnius ni umurwa byoroshye kuwutemberamo aho ushobora gutembera n'amaguru cyangwa se ukanyonga igare rikodeshwa amafaranga make.
Iyo utembera mu mihanda itandukanye y'umurwa, ugenda ubona ibishushanyo n'ibibumbano bikoranwe ubuhanzi, umuco, bigaragaza kandi amateka y'igihugu n'umurwa.
Abaturage ba Lithuania batewe ishema n'umuco wabo; bagurisha imitako yakorewe iwabo hari n'abategura iserukiramuco rishingiye ku muco wabo. Muri iryo serukiramuco bacurangamo umuziki waho ivumbi rigatumuka.
Bagira amafunguro n'ijoro ryo kwibukwa!
Mu murwa mukuru, Vilnius bategura amafunguro atandukanye ashingiye ku yo abakurambere babo baryaga n'ayo ku rwego mpuzamahanga.
Ijoro ryo muri Lithuania riryohera abahaba ndetse n'abahagenda; aho basohokera nko mu tubari no muri hoteri haba hashushye.
Ibintu biba uburyohe burenze iyo Impeshyi igeze, abashoramari bategura ibirori n'ahantu henshi ho gusohokera.
Umunezero n'amahirwe arenze yo kwiga bituma abantu bakibyiruka bakunda cyane Lithuania hari n'abavuga ko ubuzima bwaho bumeze neza kurusha ubwo mu Bwongereza.
Vilnius ni umurwa mukuru wa Lithuania ushimishije, unogera abana n'abari munsi y'imyaka 30
