Utunganya indirimbo/producer S2KIZZY yahishuye ko ari we uzakora indirimbo izahuza Diamond Platnumz na Jason Derulo
Umwe mu bahanga mu gutunganya indirimbo (music producer) wo muri Leta Zunze Ubumwe za Tanzania, S2KIZZY yatangaje ko ari we uzarambika ibiganza ku ndirimbo ya Diamond Platnumz na Jason Derulo.
Salmin Kasimu Maengo uzwi mu mwuga wo gutunganya no kwandika indirimbo muri Leta Zunze Ubumwe za Tanzania nka S2KIZZY cyangwa se Zombie yaciye ku rubuga rwa Instagram ahishurira abarukoresha ko ari we uzakora indirimbo izajya hanze mu minsi iri imbere, izahuriza hamwe Diamond Platnumz na Jason Derulo.
S2KIZZY umaze kuba ubukombe mu gutunganya indirimbo dore ko hari izo yakoze zambutse umugabane w'Afurika zikagera kure zirimo 'Tetema' ya Rayvanny na Diamond Platnumz, yatumye Rayvanny ayisubiranamo n'uwo muri Colombia, Maluma. Yakoze kandi iyitwa 'Baba Lao.' Aherutse gukora n'iyitwa 'Sensema' ya Rayvanny na Harmonize. Ubu yahamirije abamukurukira kuri Instagram ko azakora indirimbo izumvikanamo icyamamare karundura cyo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Jason Derulo.
Yagize ati:"Njyiye gutunganya indirimbo izahuriza hamwe Diamond Platnumz na Jason Derulo."
Ni ibintu akomeje kwishimira agaragaza ko iyo ndirimbo izamuhindurira ubuzima akamenyekana hirya no hino ku Isi kubera ko izaba irimo icyamamare mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Jason Derulo. Yavuze kandi ko ari umugisha wanamuhesha igihembo cya 'Grammy.'
S2KIZZY ukorera mu nzu izwi nka 'Pluto Republic Records' atangaje ibi, nyuma yuko Diamond Platnumz ubwe yaciye kuri Instagram ahishurira Isi ko afitanye umushinga na Jason Derulo.
Zombie (S2KIZZY) amaze kurambika ibiganza ku ndirimbo z'abahanzi bakomeye bo muri Tanzania barimo Diamond Platnumz, Juma Jux, Vanessa Mdee, Rayvanny na Harmonize.
Amarangamutima yarushije imbaraga utunganya indirimbo ( music producer) S2KIZZY ahishura ko ari we uzatunganya indirimbo izashyirwa hanze ya Diamond Platnumz na Jason Derulo
