Rayvanny yongeye kwishongora kuri Harmonize

Indirimbo  Kelebe yakoranye na Innoss'B  yujuje miliyoni mu munsi umwe

May 16, 2021 - 10:00
May 16, 2021 - 10:04
 0
Rayvanny yongeye kwishongora kuri Harmonize

Rayvanny nyuma yo kuzuza miliyoni y’abarebye indirimbo yakoranye na Innoss'B, yanditse amagambo yishongora kuri mukeba we Harmonize. Rayvanny yabwiye Harmonize ko ari umunyeshuri wo mu ishyamba ukwiriye kubaha mwarimu. Babu Tale watangije WCB bakuriyemo bose yagize icyo asaba Rayvanny.

Raymond Shaban Mwakyusa wamamaye nka Rayvanny muri Bongo Flava ya Tanzania akimara kuzuza miliyoni y’abarebye indirimbo ye yahise yandika kuri instagram ye amagambo yuzuyemo kwishongora kuri Harmonize uherutse gukuraho agahigo kari gafitwe na Diamond Platnumz. Rayvanny uherutse gutangiza Next Level Music, yanditse ati:’’ubundi ibizamini byatanzwe na mwalimu bikosorwa na mwarimu, rero umunyeshuri ntakwiriye gukoraho, abanyeshuri bo mu ishyamba baba bagomba kubaha abarimu babo, kandi hari ibizami batarakora’’.

Rayvanny yakomeje avuga ko iyo ndirimbo ye ari iya mbere mu ndirimbo zose kuri YouTube ye. Abarimo Babu Tale watangije WCB afatanyije na Diamond Platnumz, ariko ubu asigaye ari umudepite uhagarariye Morogoro, yabwiye Rayvanny ko adakwiriye kwisobanura cyane kuko yabaye umukire. Hamisi Shaban Taletal wiyise Babu Tale yanditse ati:’Ntukajye wisobanura cyane wamaze kuba umukire’’. Rayvanny ku myaka 27 atunze miliyoni $1.2. uwo bahanganye Harmonize afite miliyoni $2.

 

Reba hano indirimbo Kelebe