Alliah Cool yihakanye umwana wavuzwe ko ari uwe
Umukinnyikazi wa filime, Alliah Cool yahakanye yivuye inyuma amakuru yamuvugwaho ko aherutse kwibaruka. Yaboneyeho umwanya wo gukebura abantu, ngo bajye bavuga ayo bafitiye gihamya.
Mu ntangiriro z'iki cyumweru, umukinnyikazi wa filime akaba n'umushabitsikazi, Isimbi Alliance wamenyekanye nka Alliah Cool mu ruganda rwa sinema haba mu Rwanda n'imahanga. Yagiranye ikiganiro n'ikinyamakuru MIE ahishura ko umwana wagaragaye yerekanwa atari uwe. Aha gasopu abavuga ayo badafitiye gihamya.
Uyu mukinnyikazi wa filime, Alliah Cool umaze kugaragara no muri sinema yo muri Nigeria, yakuyeho urujijo kubibazaga impamvu atakerekana umwana wagaragajwe akivuka, yavuze ko atari uwe ahubwo ari uwa murumuna we.
Yakebuye abavuga ibyo babonye. Yabagiriye inama yo kujya batangaza amakuru biherewe na nyiri ubwite.
Isimbi Alliance akunzwe n'abatari bake bitewe n'umurava agira mu ruganda rwa sinema. Mu mwaka wa 2021, yashyize hanze filime "Alliah The Movie" yasaruyemo agatubutse. Byamufunguriye kandi n'imiryango yerekeza muri sinema yo muri Nigeria.