Inkomoko y'indirimbo " Mfata" y'umuhanzi Chento uri gutigisa Kigali

Twaganiriye n'umuhanzi Chento ufite intumbero idasanzwe mu muziki nyarwanda ndetse no kuwugeza kure.

May 16, 2023 - 15:00
May 18, 2023 - 07:34
 0
Inkomoko y'indirimbo " Mfata" y'umuhanzi Chento uri gutigisa  Kigali
Chento ni umwe mu bahanzi bo kwitegwa, (photo; Internet)

Indirimbo" MFATA" y'umuhanzi Chento yashyize ahagaragara muri Gicurasi 2023 ikomeje kwibazwaho n'abatari bake kubera ubuhanga n'umwihariko wayo ugereranyije n'izindi byu mwihariko iz'abahanzi bashya nuri uru ruganda rwa muzika nyarwanda.

Nyuma yuko bamwe mu bahanzi bamenyekanye bakanigarurira imitima y'abatari bake hano mu Rwanda, bakomereje akazi kabo  hanze y'u Rwanda. Hari abahanzi bahise baboneraho kwerekana ubuhanga bwabo ntagereranywa barimo uyu muhanzi Chento ukomeje gutungura abatari bake kubera isura nshya azanye muri uru ganda rwa muzika.

Bamwe mu bumvishe indirimbo ze ntibatinya kuvuga ko ari umwe mu beza u Rwanda rufite bazatanga akazi kuri bakuru babo bamaze kwiharurira amayira no guharurira amayira barumuna babo mu ruganda rwa muzika twavuga ko rwavuguruwe mu mwaka wa 2005-2012.

Iyi ndirimbo" MFATA" yagiye ahagaragara tariki ya 14 Gicurasi( ukwezi kwa Gatanu) 2023, yahise isamirwa hejuru n'abantu b'ingeri zitandukanye byu mwihariko aba barizwa mu makompanyi areberera inyungu z'abahanzi( Labels) aho inshuti za hafi z'uyu muhanzi, Chento zivuga ko hari n'abifuje ku mushoramo imari nyuma yo kumuvumburamo impano idasanzwe cyane ko umuziki uri kwinjiriza abatari bake biyemeje kuwushoramo imari.

KWIHANGANA Elise wamenyekanye ku izina rya Chento akoresha ku rubyiniro, indirimbo ye ya mbere " Monalisa" yagiye ahagaraga ku itariki ya 05 Werurwe 2023 nubwo yari amaze igihe kitari gito muri uyu muziki kuko mu mwaka wa 2010 hari korali imwe yasengeragamo yazamuraga abanyempano barimo n'uyu muhanzi.

Mu kiganiro, kihariye Chento yagiranye na Thefacts.rw yatangaje ko umuziki awufata nk'inkingi ikomeye yo kubaka igihugu n'abagituye kuko yaba we uwukora n'abawukunda ushobora kubageza ku rwego rushimishije cyane ko wagutunga ukanatambutsa ubutumwa bugamije guhindura imibereho y'abatari bake by'umwihariko ababaswe n'ingeso mbi zirimo kwishora mu biyobyabwenge.

Yakomeje avuga ko mbere yuko yinjira muri uyu mwuga yari yabanje kubitekerezaho ku buryo nta gishya kizamutungura cyaba kibi cyangwa ikiza.

Ati " Mbere yuko nsohora hanze indirimbo ya mbere nari nabanje gusuzuma no kwitegereza ikintu gishobora kuzamura umuhanzi no kumusubiza inyuma, bityo rero ntacyaza ngo kintungure ntabonye mbere".

Akomeza ati;" Umuziki wagutunga ukanatunga abawukunda, ushobora guhindura umuryango nyarwanda( Societe) kandi ukaba wanatambutsa ubutumwa bugamije guteza imbere igihugu".

                                                        Asanga abahanzi badafite inzu zibareberera inyungu ( Labels) badakwiye gucika intege

Chento yagize ati;"Nubwo bamwe muri twe dukora ku giti cyacu ntawe udufasha cyangwa ngo adufashe kumenyekanisha ibihangano byacu mu rwego rw'ubushabitsi (Business) ndagira ngo nkwibutse ko kutagira kompanyi n'imwe mbarizwamo ireberera inyungu z'ibihangano byacu bidakwiye kuduca intege nubwo twese arizo nzozi zacu zo kugira abadufasha( labels). Niduhatana tugakomeza gutumbagira imbere bizaduhesha amahirwe yo kugera kure kugeza naho abo twifuzaga, twirukiraga aribo batwirukiye".

                                                   Afite intego yo kumenyekana no kumenyekanisha u Rwanda

Chento yongeyeho ati;"Nubwo twinjira muri uru rugendo rwa muzika twikundira kandi dufatira urugero ku bahanzi b'abanyamahanga b'ibyamamare ntidukwiye kwibagirwa ko igihugu cyacu ari umubyeyi wacu ukomeye ari nayo mpamvu tuba tugomba kukimenyekanisha duhereye ku rurimi rwacu gakondo rw'Ikinyarwanda."

" Hari abavuga ko kuririmba ikinyarwanda ntaho byakugeza ariko mu byukuri baba bibeshya ahubwo bakwiye kumenya ko uko rumenyekana ku isi ari nako biduha amahirwe yo gutambutsa ibihangano byacu".

                                                 Ibibazo byo mu ngo z'ibyamamare ntaho bihuriye n'ibyo dukora

Uyu muhanzi ubarizwa mu njyana ya AfroBeat avuga ko abahanzi badakwiye kwita ku bibazo by'ingo z'ibyamamare kuko biba bigomba kubaho kandi kubaho kwabyo ntaho bihuriye n'iyangirika ry'abo mu ruganda rwa muzika.

Ati" Abahanzi bagira ibibazo byabo kandi byihariye, muri make ntaho bihuriye no gucika intege kwacu".

Ashimira cyane abakunzi be n'abakomeje kumuba hafi uhereye ku babyeyi be bamushyigikiye na mbere yuko ashyira hanze indirimbo ye ya mbere.

Chento ni umwana wa gatatu mu bana umunani, yavukiye mu ntara y'Uburengerazuba mu karere ka Rusizi umurenge wa Kamembe akagari ka Burunga ku wa 12 Gashyantare 1999.

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366