Hahishuwe akayabo Burna Boy yishyuye J. Cole ngo bakorane indirimbo 'Thanks'
Hari hashize iminsi itari mike Burna Boy akora ku mushinga we mugari w'alubumu yise "I Told Them.' Iyo alubumu ikaba yaramaze gushyirwa hanze, buri ndirimbo iriho ifite amateka yayo. Iyo yakoranye n' umuhanzi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika J. Cole yamutwaye amafaranga atari make.

Ku wa 18 Kanama 2023 nibwo Damini Ogulu uzwi ku izina ry'urubyiniro nka Burna Boy yashyize hanze alubumu nshya yise "I Told Them" iyi alubumu igizwe n'indirimbo 17. Hari indirimbo ziriho yakoranye n'abahanzi batandukanye barimo 21 Savage, Seyi Vibez, Dave na J. Cole. Indirimbo yakoranye na J. Cole bise "Thanks" ni rurangiza kuko uwo muraperi yamuciye akayabo kugira ngo ayigaragaremo.
Burna Boy w'imyaka 32 yakoze iyo bwabaga yegera umuraperi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika J. Cole bakorana "Thanks" ariko yamuciye amafaranga menshi.
Byahishuwe ko yamuciye amadolari ibihumbi bibiri ku ijambo rimwe ($2,000). Kandi amagambo ye ari muri iyo ndirimbo ni 199, bivuze ko kugira ngo bakorane iyo ndirimbo Burna Boy yamwishyuye amadolari ibihumbi 398 ($ 398,000). Uyashyize mu Manyarwanda angana na miliyoni 471, 327, 918 (471,327,918 Rwf).
Ayo ni ayo yishyuye uwo muhanzi gusa, utabariyemo ayo yahaye uwayitunganyije (producer) kugira ngo irangire neza. Ni indirimbo bigaragara ko yamutwaye amafaranga atari make.
Iyo alubumu ije ikurikira izindi alubumu esheshatu (6), bivuze ko "I Told Them" ari alubumu ya 7 uyu muhanzi wiyita ikirangirire cy'Afrika (African giant) ashyize hanze.