Davido agiye kubyara undi mwana ku mugore wa 2

Umuhanzi Davido ukunzwe cyane mu njyana ya Afrobeat, yagaragaye yishimanye n' umugore we wa 2. Bihishurwa ko bagiye kubyarana umwana wabo wa kabiri.

Apr 21, 2023 - 21:44
Apr 21, 2023 - 21:52
 0
Davido agiye kubyara undi mwana ku mugore wa 2
Amanda na Davido bivugwa ko bagiye kubyarana undi mwana, (photo; Internet)

Umuhanzi rurangiranwa w' Umunya- Nigeria David Adedeje Adeleke  wamenyekanye nka Davido yagaragaye yagiranye ibihe byiza n'uwo babyaranye witwa Amanda bakaba  bafitanye n' umwana w' umukobwa mukuru witiranwa na nyina we (Davido) witabye Imana mu mwaka wa 2003. Byahishuwe ko kandi bagiye kwibaruka undi mwana. 

Uyu Amanda ni Umunya- Togokazi ukunda kwibera muri Nigeria. We na Davido w'imyaka 30 babyaranye umwana w' umukobwa bise Hailey Veronika Adeleke. Yitiranwa na nyina wa Davido.

Mama wa Davido, Veronika Imade Adeleke yatabarutse mu mwaka wa 2003, Davido yaboneyeho umwanya wo kumwitirira uwo mwana w'umukobwa bibarutse.

Amakuru yakomeje kuzenguruka mu bitangazamakuru byo muri Nigeria na Ghana avuga ko Amanda yaba yitegura kubyara undi mwana wa Davido.

Davido amenyerewe ko abana n' umugore ndetse bikaba byaravuzwe kandi ko basezeranye mu ibanga n'uwo witwa Chioma. Bakaba baherutse gupfusha umwana w' umuhungu bari barabyaranye, Ifeanyi. Uyu Amanda na we yaba abaye undi mugore we babyaranye.

Biba ari byiza iyo bahuye, (photo; Internet)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.