Mobetto yatanze impamvu abagore batagomba kwinjirira telefone z'abagabo

Umwe mu bamurikamideli bakomeye mu gihugu cya Tanzania, Mobetto yahishuye impamvu abagore batagomba gufata telefone z'abagabo ngo barebe ibyo baganiriye n'abandi.

Apr 24, 2023 - 10:31
 0
Mobetto yatanze impamvu abagore batagomba kwinjirira telefone z'abagabo

Hamisa Mobetto wakanyujijeho mu rukundo na Diamond Platinumz bakagera naho babyarana, yavuze ko atari byiza ku bakobwa cyangwa se abagore kwinjirira telefone z' abakunzi cyangwa se abagore babo kuko ngo ni ukwibabariza umutima.

Uyu Mobetto ukora iby'umuziki n'ibijyanye n'iby'ubwiza yagiriye inama abakobwa yo kutajagajaga telefone z' abakunzi babo kabone nubwo baba bazi ijambo banga (password).

Yagize ati;" Ibyo rwose sinabikora. Nafashe umwanzuro wo kutazafata telefone y'umukinzi wange nubwo yayinsiga iruhande nkaba nzi ijambo banga. Ntabwo nshaka kwizanira ibibazo."

Ngo uwo mukobwa ashobora kuyijagajaga agasangamo imitoma yateranye n'abandi bakobwa, aho ngo uzaba ugiye kwibabariza umutima kandi ntacyo wabihinduraho.

Hamisa Mobetto, akaba umubyeyi w' abana babiri, nta mugabo uzwi neza babana, atangaje ibyo nyuma yaho ahishuriye ko agiye guhagarika iby'umuziki kuko ngo yabikoraga nko kwishimisha.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.