Davis D, Kevin Kade urukiko rwategetse ko barekurwa by'agateganyo

Davis D, Kevin Kade na Habimana Thierry urukiko rwategetse ko barekurwa, bakajya baburana bari hanze

May 14, 2021 - 20:56
May 14, 2021 - 20:58
 0
Davis D, Kevin Kade urukiko rwategetse ko barekurwa by'agateganyo

Ubushinjacyaha bwemerewe kujurira mu minsi itanu uwo mwanzuro ufashwe.

Umwanzuro w’urukiko wafashwe ku gicamunsi cya none tariki 14 Gicurasi 2021. Uwo mwanzuro usabwa gushyirwa mu bikorwa nyuma yo kuwusoma kandi abaregwa bagahita barekurwa.

Mu cyumba cy’iburana cyari cyuzuye abo ku mpande z’abaregwa barimo ababyeyi n’inshuti z’abahanzi na gafotozi Habimana. Itangazamakuru ryari ryitabiriye ku buryo umwuka wari uwo kumva icyo perezidante w’urukiko yanzura nyuma yo kumva buri ruhande. Isaha y’I saa munani yatangiye asoma ibyo ubushinjacyaha bwareze abo basore batau. Ingingo nyamakuru yabarokoye ni uko raporo ya muganga ishingiye ku bizamini bya gihanga yasohotse yerekana ko umukobwa bivugwa ko ataruzuza imyaka y’ubukure atigeze asambanywa kandi akarangabusugi yaragatakej kera yewe nta masohoro basanze mu myanya myibarukiro kandi nta bikomere babonye mu gitsina cye.

Umwanzuro ukimara gusomwa akanyamuneza kasesekaye ku babyeyi ba Davis D na Kevin Kade ndetse na Bagenzi Bernard ureberera inyungu za Davis D wabonaga ko yishimiye uwo mwanzuro.

Guhera none urukiko rwategetse ko abaregwa barekurwa by’agateganyo bakazaburana bari hanze. Uyu mwanzuro uhabanye n’ubusabe bw’ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa iminsi 30 mu gihe hagikusanywa ibimenyetso. Urukiko rwakusanyije ibimenyetso rwahawe rwanzura rukoresheke ingingo zo mu gitabo mpanabyaha zirimo iya gatatu yo ku itariki 19 Nzeri mu 2019, n’ingingo ya 66 zisobanura ko mu gihe uregwa ibyaha byo gusambanya umwana hakabura ibimenyetso bishingiye ku bizamini bya gihanga arekurwa.

 Urukiko rwasanze ibyagendeweho n’ubushinjacyaha bidahagije mu kuba abo baregwa bakomeza gufungwa kuko nta bimenyetso bibahamya ibyo baregwa.