The ben yahishuye igihe indirimbo ye na diamond izasohokera.

Abinyujije kurukuta rwe rwa Facebook yavuze ko indirimbo ye na diamond izarangira kuwa 10/01/2022 ikazahita isohoka.

Dec 20, 2021 - 19:21
Dec 20, 2021 - 19:25
 0
The ben yahishuye  igihe indirimbo ye na diamond izasohokera.

Benjamin Mugisha, uzwi ku izina rya The Ben wavutse mutarama 9, 1987 (imyaka 34) mumujyi wa  Kampala, Uganda kubanyeyi Jean Mbonimpa and Esther Mbabazi) akaba umwanditsi ndetse n'umuririmbyi wumunyarwanda. Mumwaka 2008, yahembwe nka "Best Afro R&B Singer of the Year" na Salax Music awards.

The Ben abinyujije kurukuta rwe rwa Facebook yabajije abantu ngo bamubaze ukibazo bifuza kumubaza abantu bamubaza ibibazo bitandukanye harimo igihe indirimbo ye na diamond izarangirira abasubiza ko ari kubunani (01/01/2022)

Yavuze ko indirimbo ye na diamond izarangira kubunani ikaba izahita isohoka.

Abajijwe kuba amara igihe adasohoye indirimbo avuga ko mumwaka utaha bigiye guhinduka bivuze ko umwaka utaha agiye gukora cyane.

Yavuze kandi ikimushimisha kumukunzi we miss Pamela asubiza ko iyo abonye umukunzi we yishimye bimunezeza.

Ibi akaba ari bimwe mubyo the ben yasubije abakunzi be kubibazo bamubazaga

Chekhov Journalist ✅