Umunyamakuru yagabiwe imodoka na Diamond

Ubukwe umunyamakuru wa Wasafi fm witwa George Amabangile yakoze bwamuhesheje umugisha kuko bwatumye agabirwa imodoka na Diamond Platinumz.

Apr 24, 2023 - 18:28
Apr 24, 2023 - 18:31
 0
Umunyamakuru yagabiwe imodoka na Diamond
Uwo mugabo ni we George Amabangile wasezeranye kubana akaramata na Lilyan Komba, ni ubukwe bwabereye muri Mlimani City, Tanzania (photo;Internet)

Ku mugoroba wo ku wa 23 Mata 2023 byari ibyishimo bidasanzwe ku miryango y'umunyamakuru wa Wasafi fm, George Amabangile na Lilyan Komba. Aba bombi bakoze ubukwe bw'agatangaza bwabereye mu nzu y'imyidagaduro ya Mlimani City iherereye mu mujyi rwagati wa Dar Es Salaam, Tanzania. Bwitabiriwe n'ibyamamare birimo na Diamond Platinumz. Yaboneyeho no kumugabira imodoka n'ubutaka.

George usanzwe akorera radio ya Wasafi mu gisata cy'imikino, yakoze ubukwe n'umukobwa witwa Lilyan Komba. Ubwo bukwe bwitabiriwe n'umuherwe wa radio akorera ya Wasafi, Diamond Platinumz, simba cyangwa se Sheikh Mansour aboneraho no kumugabira.

Uyu Diamond Platinumz uherutse kwiyita Sheikh Mansour yahishuye ko kubera icyirenge George ateye ahise amugabira imodoka nshya n'ubutaka.

Ni ibintu byashimishije cyane George umenyerewe mu makuru y'imikino kuri Wasafi fm. Akaba ahora anabishimirwa na Diamond Platinumz ko ari intyoza mu mikino.

Ibyo kandi yagabiwe bije nyuma y'imodoka yagabiwe mu mwaka wa 2021 iri mu bwoko bwa Toyota Crown, na yo yayigabiwe na Diamond Platinumz kubera gukora neza ikiganiro cy'imikino.

Yagabiwe imodoka n'ubutaka kubera ubukwe yakoze, (photo;ilInternet)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.