Miss Mwiseneza Josiane yahishuye byinshi ku rukundo rwe

Umwe mu bakobwa bitabiriye irusharwa rya Nyampinaga w'u Rwanda mu mwaka wa 2019, Mwiseneza Josiane yahishuye ko nta mukunzi afite.

Sep 23, 2023 - 17:56
Sep 23, 2023 - 18:15
 0
Miss Mwiseneza Josiane yahishuye byinshi ku rukundo rwe

Nyuma yuko uyu mukobwa Mwiseneza Josiane wamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2019, akagera aho irushanwa ryaberaga ku Gisenyi yatsitaye ino ry'igikumwe, bikurura amarangamutima ya benshi, bituma ashyigikirwa n'abatari bake, yakunzwe n'abahungu batandukanye, baza kumubenga. Yagarutse mu itangazamakuru ahishura ko nta mukunzi afite.

Uyu mukobwa Mwiseneza wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 akegukana ikamba ry'umukobwa warushije abandi kumenyekana cyane (Miss Popularity) byamwongereye igikundiro. 

Yavuzwe mu rukundo n'umusore wari waramwihebeye, nyuma aramubenga yishakira undi mukobwa. Ni ibintu byagarutsweho cyane bitewe n'ibihe byiza bagiranye. Miss Josiane yaburiwe irengero ku mbuga nkoranyambaga, bikekwa ko yarwaye indwara y'agahinda gakabije, ariko yahishuriye MIE ko byari igihuha.

Mu minsi yashize, yagaragaye ari kurira ubuzima ahantu ku mazi ku kiyaga cya Victoria, bivugwa ko yaba ari kumwe n'umukunzi we.

Yavuze ko yari wenyine nta mukunzi afite bari bajyanye kuri ayo mazi, ngo yasohotse mu rwego rwo kujya kwinezeza ku giti ke, atarajyanywe n'iby'urukundo.

Miss Mwiseneza Josiane ni umwe mu bakobwa bahiriwe no kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda kuko yavuye mu cyaro cy'intara y'Iburasirazuba atigisa umujyi wa Kigali. Agira umugisha wo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019 ry'umukobwa wakunzwe kurusha abandi.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.