RIB yanyomoje Kazungu ukurikiranweho kwica abantu 14
Nyuma y'urubanza rwabaye ku wa 21 Nzeri 2023 rwaburanishwagamo umwe mu bantu bagarutsweho witwa Kazungu Denis ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, ukurikiranweho kwica abantu 14, yavuze ko yabishe kuko bamwanduje SIDA, RIB yahishuye ko uwo mugabo ntayo arwaye.
Uyu mugabo Kazungu Denis yatawe muri yombi akurikiranweho kwica abantu 14 barimo abakobwa 13 n' umuhungu 1. Mu rubanza rwabaye ku wa 21 Nzeri 2023, yavuze ko yabishe abaziza kumwanduka SIDA. Umuvugizi w' Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry yavuze ko ibimenyetso byavuye mu bipimo Kazungu yakorewe byagaragaje ko iyo ndwara ntayo arwaye.
Mu kiganiro uyu muvugizi wa RIB yagiranye n'igitangazamakuru "Igihe" yavuze ko Kazungu yakorewe ibizamini ku buzima bwe mu gihe cy'iperereza basanga nta Virusi Itera SIDA afite. Ibyo bihabanye n'ibyo yitangarije ubwe ahamya ko yandujwe SIDA na bo, bimutera umutima mubi wo kwivugana abantu bagera kuri 14.
Dr Murangira yongeyeho ko urukiko ari rwo ruzavumbura ukuri ku byo yarubwiye.
Kazungu Denis akurikiranweho kwivugana abantu 14, aho ngo yabishe urw'urubozo. Urubanza rwabaye ku wa 21 Nzeri ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo rubera ku rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro, umwanzuro w'urubanza uzasomwa ku wa Kabiri, 26 Nzeri.
